Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana ku myaka 90 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Muzungu wari Umudominikani wahawe UbusaseridotI mu 1961, yatabarutse ku wa 10 Kanama 2022, aguye mu Bitaro bya CHUK ari naho yari amaze iminsi arwariye.

Amakuru y'urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, atangajwe n'aba hafi y'umuryango we ndetse n'abari bamuzi.

Ni umusaza washenguye benshi bagarutse ku buhanga bwamuranze, ubumuntu no gusigasira amateka y'igihugu.

Tom Ndahiro yagize ati 'Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n'umuhamya w'amateka y'ibihe bitandukanye by'igihugu cyacu. Aruhukire mu mahoro.'

Uwimana Basile yagize ati 'Umwanditsi ukomeye w'amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w'abasizi b'Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima. Ku myaka 90, Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi.''

Padiri Muzungu yize Amateka, Umuco (anthropologie culturelle) na Tewolojiya mu Rwanda, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza na Canada na we abyigisha muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, mu Burundi, muri Congo, mu Bufaransa n'ahandi.

Yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, akaba atabarutse yari afite imyaka 90 y'amavuko aho yari yaragiye mu kiruhuko cy'izabukuru aba mu kigo cy'Abadominikani ku Kacyiru.

Padiri Muzungu yemezaga ko ibitabo yanditse ari byinshi ku buryo ibyo yibuka bigera ku 100. Birimo icyo yise 'Le Patriotisme jusqu'au sang' ndetse n'ibindi by'uruhererekane bivuga ku Ngabo z'u Rwanda guhera kuri Gihanga Ngomijana kugeza uyu munsi.

RIP Padiri Muzungu.

Ni umwe muri bake baminuje mu buhanga bemeye ivanjiri badateye umugongo Imana y'i Rwanda. @EpaNdungutse
yigeze kumusura amuhishurira byinshi mu kiganiro #Amahumbezi cya @Radiorwanda_RBA https://t.co/JfeDNQIRqZ pic.twitter.com/F6eJ9fDFYp

â€" Aldo Havugimana (@AldoHavugimana) August 10, 2022

Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n'umuhamya w'amateka y'ibihe bitandukanye by'igihugu cyacu. Rest In Power our great man! pic.twitter.com/uxNfDhzbzn

â€" Tom Ndahiro (@TomNdahiro) August 11, 2022

INKURU Y'AKABABARO :

✅Umwanditsi ukomeye w'amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe.
✅Umusizi ukomoka mu muryango w'abasizi b'Abasinga.
✅ Umupadiri wafashije benshi mu buzima.

Ku myaka 90, Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi. pic.twitter.com/1hKEPNpGOY

â€" Uwimana Basile (@BasileUwimana) August 10, 2022

Aha ni umwaka ushize, ubwo @habyarimanab yavugaga kuri Padiri Dr. Bernardin Muzungu

Padiri Muzungu witabye Imana kuri uyu wa 10 Kanama 2022, azibukwa nk'Umunyarwanda w'Intwali, umusaserdoti, umuhanga, umushakashatsi, umunyamateka n'umusizi.

Imana imwakire pic.twitter.com/qgZQoqZjCe

â€" Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) August 11, 2022

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana ku myaka 90



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-muzungu-bernardin-yitabye-imana-ku-myaka-90

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)