Basabwa icyangombwa cy'ubusugi ngo barongorwe, Umwe aherutse kwiyura Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko mu mwaka ushize, abantu bakomeje kwiyongera mu kurwanya uwo mugenzo.

'Waranshutse ndakurongora kuko wari uzi ko utakiri isugi. Nta muntu wari kugushaka iyo bamenya ukuri.'

Ibi ni ibyo umugabo wa Maryam yamubwiye nyuma y'uko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.

Yagerageje kumwumvisha ko, nubwo atavuye amaraso, atigeze akora imibonano mpuzabitsina mbere. Ariko ntiyabyemeye, yamusabye kujya kuzana icyangombwa cy'ubusugi.

Ibi ni ibisanzwe muri Iran. Nyuma yo kwemeranya gushakana, abakobwa benshi bajya kureba umuganga akabasuzuma akemeza ko batigeze bakora imibonano mpuzabitsina.

Gusa OMS ivuga ko gupima ubusugi bidafite ibyo bishingiraho bya siyanse nk'uko bitangazwa na BBC.

Icyangombwa cya Maryam kivuga ko akarindabusugi ke 'gakweduka'. Ibyo bisobanuye ko yashoboraga kutava (amaraso) mu mibonano yinjira mu gitsina.

Ati : 'Bintesha ishema. Nta kintu kibi nakoze, ariko umugabo wanjye yakomeje kuntuka. Nageze aho ntabyihanganira, mfata ibinini ngerageza kwiyahura.'

Ariko muri ako kanya yajyanywe kwa muganga, ararokoka.

Ati : 'Sinzibagirwa iyo minsi mibi. Nataye 20kg muri icyo gihe.'

Igitutu cyo guca uwo mugenzo

Inkuru ya Maryam ni ukuri kw'abagore benshi muri Iran. Kuba isugi mbere yo kurongorwa ni ingenzi cyane ku bakobwa benshi n'imiryango yabo. Ni indangagaciro ifite imizi mu gukomera ku bya kera.

Ariko vuba aha, ibintu byatangiye guhinduka. Abagore n'abagabo muri iki gihugu batangira kubyamagana basaba ko gupima ubusugi bihagarara.

Mu Ugushyingo(11) gushize, inyandiko isaba yo kuri Internet yasinyweho n'abantu hafi 25,000 mu kwezi kumwe.

Bwari ubwa mbere ibyo gupima ubusugi byamaganywe n'abantu bangana gutyo muri Iran.

Neda ati : 'Ni uguhungabanya ubuzima bwite bw'umuntu, ni urukozasoni.'

Ubwo yari umunyeshuri w'imyaka 17 i Tehran, yatakaje ubusugi bwe ku muhungu bakundanaga.

Ati : 'Nahiye ubwoba. Natinye cyane uko byangendekera umuryagno wanjye ubimenye.'

Neda yiyemeje gusubiranya akarindabusugi ke.

Mu busanzwe, ibi ntabwo byemewe n'amategeko â€" bityo nta bitaro byakwemera kubikora.

Bityo Neda yashatse ivuriro ryigenga ryabimukorera mu ibanga â€" ku giciro cyo hejuru.

Ati : 'Natanze utwo nizigamiye twose. Nagurishije laptop yanjye, telefone igendanwa yanjye, n'imikufi yanjye ya zahabu.'

Yagombye kandi gusinya inyandiko yemeza ko azirengera ingaruka mu gihe hari ikintu cyose cyagenda nabi.

Maze umuforomokazi amukorera icyo gikorwa cyo kubaga. Cyamaze iminota igera hafi kuri 40.

Ariko byafashe Neda ibyumweru byinshi kugira ngo akire.

Aribuka ati : 'Narababaraga cyane. Sinashoboraga kunyeganyeza amaguru.' Kandi byose yabihishe ababyeyi be.

Ati : 'Numvise ndi jyenyine. Ariko nibaza ko ubwoba bw'uko babimenya bwamfashije kwihanganira uburibwe.'

Ako kababaro kose yagize nta cyo katanze.

Hashize umwaka, yahuye n'umuntu wifuje ko babana. Ariko bakoze imibonano mpuzabitsina ntiyava amaraso. Kiriya gikorwa nticyageze ku ntego 'ye'.

Ati : 'Umukunzi wanjye yanshinje kumushuka ngo andongore. Yavuze ko ndi umubeshyi maze aranta.'

Igitutu cy'umuryango

Nubwo OMS yamagana ibyo gupima ubusugi nk'ibidafite ishingiro rya siyanse, ibi biracyakorwa mu bihugu byinshi, birimo Indonesia, Iraq, na Turkiya.

Ishyirahamwe ry'abaganga muri Iran rivuga ko rikora icyo gikorwa gusa mu bihe byihariye â€" nk'iyo bisabwe n'inkiko cyangwa ku birego byo gufata ku ngufu.

Ariko, ibyangombwa by'ubusugi bisabwa kenshi na 'couples' zirimo gutegura kubana. Bityo bajya mu mavuriro yigenga â€" kenshi baherekejwe na ba nyina.

Umuganga w'abagore cyangwa umuforomokazi ni we ukora isuzuma maze agatanga icyangombwa.

Kiba kiriho amazina y'umukobwa, amazina ya se, indangamuntu ye, rimwe na rimwe n'ifoto ye.

Icyo cyangombwa gisobanura kandi uko akarindabusugi ke kameze, kikandikwaho ngo 'Uyu mukobwa biraboneka ko ari isugi.'

Mu miryango ikomeye ku bya kera kurushaho, icyo cyangombwa gisinywaho n'abahamya babiri, kenshi ababyeyi b'abagore.

Dr Fariba amaze imyaka atanga ibi byangombwa. Yemera ko ari umugenzo uteye isoni, ariko ko awukora yumva ko arimo gufasha abagore benshi.

Ati : 'Baba bari ku gitutu cy'imiryango yabo. Rimwe na rimwe mbwira 'couple' nyibeshya. Iyo baryamanye kandi bashaka gushyingirwa, mvugira imbere y'imiryango yabo ko umukobwa ari isugi.'

Ku bagabo benshi, kurongora umukobwa w'isugi biracyari ikintu gikomeye.

Ali, w'imyaka 34, ukora amashanyarazi ahitwa Shiraz, ati : 'Iyo umukobwa atakaje ubusugi bwe atararongorwa, ntabwo yakwizerwa. Ashobora guta umugabo we agasanga undi.'

Nyamara Ali avuga ko yaryamanye n'abakobwa 10. Ati : 'Nananiwe kwihangana.'

Ali yemera ko hari indimi ebyiri muri sosiyete ya Iran, ariko akabona ko nta mpamvu zo guca iruhande rw'umuco.

Ati : 'Imico yacu yemera ko abagabo bagira ubwisanzure kurusha abagore.'

Ibitekerezo bya Ali abihuriyeho na benshi, cyane cyane abo mu byaro, ibice bikomeye ku bya kera kurushaho.

Nubwo kwamagana gupima ubusugi birimo kwiyongera, kubera uburyo uyu mugenzo ushinze imizi mu mico ya Iran, benshi babona ko kuba leta yahagarika uwo mugenzo atari ibintu bya vuba aha.

Icyizere ejo hazaza
Imyaka ine nyuma yo kugerageza kwiyahura no kubana n'umugabo umuhohotera, Maryam yabashije kubona gatanya mu nkiko.

Mu byumweru bicye bishize ni bwo byemejwe ko ubu nta mugabo afite.

Ati : 'Bizangora kongera kwizera umugabo, sinibona nongeye gushaka umugabo mu gihe cya vuba.'

Hamwe n'abandi bagore ibihumbi n'ibihumbi, Maryam na we yasinye inyandiko yo kuri Internet isaba ko umugenzo w'ibyangombwa by'ubusugi uhagarikwa.

Nubwo atiteze ko ibintu byahinduka vuba aha, ndetse ko bishobora kutabaho mu gihe cye, yizeye ko umunsi umwe abagore mu gihugu cye bazagera ku buringanire.

Ati : 'Nizeye ko umunsi umwe bizabaho. Nizeye ko ejo hazaza abakobwa batazaca mu byo nanyuzemo.'

Amazina yose y'ababajijwe yahinduwe mu kurengera imyirondoro wabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Basabwa-icyangombwa-cy-ubusugi-ngo-barongorwe-Umwe-aherutse-kwiyura-Imana-ikinga-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)