Gitifu wavuzwe mu kibazo cy'Umukwikwi wahagarariye Akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo Kwibuka yirukanwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Ruregero, Murenzi Augustin ndetse n'uwa Nyundo, Habimana Aaron birukanywe hamwe n'umukozi w'Akarere ushinzwe ubwisungane mu kwivuza witwa Biryabanzi Onesphore.

Ubuyobozi bw'Akarere bwahamije iyirukanwa ry'aba bantu batatu, buvuga ko birukaniwe amakosa bakoze gusa bwirinda kuvuga ayo ari yo kuko ubusanzwe ikosa n'ibisobanuro byaryo aba ari ibanga riri hagati y'abakozi n'abamukuriye.

Murenzi Augustin yagarutsweho cyane mu kwezi gushize ubwo havugwaga inkuru y'umukozi utekera abanyeshuri witabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 wabereye Rwunge rw'Amashuri Nkama.

Byavugwaga ko uwo mukozi yagiyeyo nyuma yo koherezwayo n'Uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, Nyiraneza Esperance waje guhagarikwa ndetse ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu wari umukozi ushinzwe uburezi, mbere yuko atabwa muri yombi, yisobanuye avuga ko yari yoherejweyo n'uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ubu na we wirukanywe, kandi ko na we icyo gihe yagombaga kujyayo kuko ntacyo yari ari gukora.

Biravugwa ko nubwo ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwirinze kuvuga amakosa yatumye aba bantu batatu birukanwa, ariko ko kuri Murezi Augustin yirukaniwe ibifitanye isano n'iki kibazo cyaje kuvamo icyaha gikurikiranyweho uriya wari umukozi ushinzwe uburezi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gitifu-wavuzwe-mu-kibazo-cy-Umukwikwi-wahagarariye-Akarere-ka-Rubavu-mu-gikorwa-cyo-Kwibuka-yirukanwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)