Imyambarire n'imibyinire idasanzwe: Bwiza na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaha ya saa 19:30 nibwo umuziki wari utangiye gushyuha abanyabirori bari bamaze kugera muri BK Arena, ariko bawubyina bajyanirana na Dj Shooter warimo awuvangavanga mu buryo bwose avanga injyana zose.

Saa 20:02 nibwo Luckman Nzeyimana yari ageze ku rubyiniro atangira gushyushya ajyanirana n'umurya w'inanga wa Dj Shooter, maze ku isaha ya saa 20:05 ahamagara ku rubyiniro Mc Tessy usanzwe ari umunyamakurukazi wa Isango Star kuza ngo bafatanye gukomeza gufasha abanyabirori banyuranye.

Anitha Pendo na Tino bahamagawe ku rubyiniro saa 20:42 nyuma y'uko hari hamaze gutangwa ibihembo ku makipe yahize abandi mu mikino ya Rwanda Rebirth, maze bacyiranwa urugwiro abakunzi babacanira amatoroshi ya telefone bayazunguza mu kirere.

Bwiza waraye yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka mu bihembo bya KIM FEST ni we wabimburiye abandi ku isaha ya saa 22:59, aza yambaye imyenda n'inkweto zo mu ibara ry'umweru agaragiwe n'ababyinnyi be bambaye amakote y'ubururu n'umweru.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye maze ababyinnyi baramushyigikira cyane barushaho gutuma abantu baryoherwa, mu mibyinire ubona ko bafashe umwanya wo kwitegura.

Bushali ni we wabaye uwa kabiri abafana bahita bahaguruka maze nawe yinjira nk'umuriro muteguro uvanze umusaraba n'imirabyo mu izina rye, ryihinduranyaga mu nsakazamashusho ngali ziri muri BK Arena.

Ubwo yageraga ku rubyiniro yari yambaye nk'ingagi, abantu bamwakirana yombi bose intero ari Kinyatrap.

Mc Anitha Pendo

Mc  Tessy

Uncle Austin ari mu byamamare byitabiriye iki gitaramo

Bwiza yaserutse mu byera

Ababyinnyi ba Bwiza bamufashishije kuryohereza abitabiriye 

Mc Tino

Bushali yaje ku rubyiniro yambaye nk'ingagi

Bushali yemeje abanyabirori na none ko ari we mwami wa Kinya Trap






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119760/imyambarire-nimibyinire-idasanzwebwiza-na-bushali-bemeje-abateraniye-muri-bk-arena-amafoto-119760.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)