Umuganura2022: Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abagishaka gutungwa n'ibyo batavunikiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi mukuru w'umuganura wizihijwe mu gihe abaturage benshi bashishikajwe no gukora bakiteza imbere ariko bakabangamirwa na bake bagifite ubunebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.

Abo barimo ababyukira ku dusantere banywa inzoga bakina igisoro n'amakarita hakaba ababihuza n'ubujura bw'imyaka n'amatungo magufi bavuga ko ababyuka bicaye aribo biba.

Hari kandi ibikorwa by'ubutekamutwe babangamiwe bikomeje gufata indi ntera bikorwa binyuze mu guhamagara kuri telefone babwira abaturage ko batomboye cyangwa batsindikiye ibihembo runaka ariko ari amayeri yo kubiba.

Mu butumwa Guverineri Habitegeko yatangiye mu karere ka Karongi ahabereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'umuganura kuri uyu wa 5 Kanama 2022, yavuze ko yashimiye abaturage ba Karongi ko babashije gukorana umurava, bikaba byatumye babona ibyo baganura, agaya abanebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.

Yagize ati "Mu Muganura abantu biyibutsaga ko batagomba kunebwa, bagomba gukora cyane, ko ugomba kurya ibyo waruhiye, umuco rero w'abantu babyuka bajya ku masantere, ntiyitabire umurimo uko bikwiye, uriya ni umuco mubi umuntu atashyigikira, ukwiye kurwanywa".

Yakomeje avuga ko abantu bafite umuco w'ubunebwe aribo birangira babaye inzererezi, banywa ibiyobyabwenge, bakajya no muri izo ngeso z'ubujura.

Uyu muyobozi yavuze ko umuganura ari umuco mwiza ukwiye gufasha Abanyarwanda kubaka ubumwe buhamye kuko harimo kuremera abatarabonye umusaruro bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo ibiza.

Muri uyu mwaka Umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti "Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".

Guverineri Habitegeko yavuze ko iyi nsangamatsiko, ikangurira Abanyarwanda kwicara hamwe mu muryango bakareba ibyo bagezeho n'ibyo batagezeho bagafata ingamba zo guhangana n'ibyabakomye mu nkokora.

Mu karere ka Karongi kwizihiza Umuganura byahuriranye no kwakira imihigo y'urubyiruko rw'abakorerabushakake rumaze iminsi mu mahugurwa yo kurufasha kunoza aka kazi.

Umuyobozi wabo mu Karere ka Karongi, François Ntakirutimana yabwiye IGIHE ko bagiye kubarura abantu bari mu buzererezi ngo bagakora urutonde rwabo, ngo nibamara kubigisha binyuze mu bukangurambaga.

Ati "Ku kibazo cy'ubujura icyo tuzakora ni ugutanga amakuru no kwigisha abaturage kumenya gucunga umutekano w'ibyabo".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yavuze ko kuri uyu munsi w'Umuganura abaturage bejeje baremeye bagenzi babo bahinze bakarumbya.

Guverineri Habitegeko na Meya Mukarutesi Vestine baganuje abaturage b'akarere ka Karongi
Abana bahawe amata banaganuzwa ku mbuto zeze
Mu birori by'Umuganura imiryango itatu itagiraga inka yagabiwe
Kwizihiza Umunsi w'Umuganura byaranzwe n'ubusabane hagati y'abayobizi n'abayoborwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganura2022-guverineri-habitegeko-yageneye-ubutumwa-abagishaka-gutungwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)