The Ben amaze kwibagirana, bari biteze inyama none indagara nazo zagoranye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye gukorera igitaramo muri Arena gusa ariko ibyo abantu bari biteze ntago aribyo barimo barabona.

Abantu bari biteze ko umubyigano w'abaza kureba umuhanzi The Ben baba ari uruvunganzoka none kugeza nubu abantu banze kuza ku bwinshi kandi atari ikindi kibazo cyabaye.

Amatike abantu bari biteze ko aza kuba ahenze cyane noneho kuyagurira kuri gate, ayari kugura 10,000 bayakubise ishoka agera ku 2,000 ndetse hari na benshi binjiriye ubuntu.

Kuri ubu abavanga umuziki barimo basusurutsa abitabiriye iki gitaramo ari nako bivumagura ko cyatinze gutangira dore ko abenshi baje rikirasa(izuba)



Source : https://yegob.rw/the-ben-amaze-kwibagirana-bari-biteze-inyama-none-indagara-nazo-zagoranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)