Couple nziza muri Uganda: Weasel yagaragaje k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho amakuru agaragarije ko Teta Sandra yakubiswe cyane n'umugabo we Weasel akamugira intere nk'uko amafoto yashyizwe hanze agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, kugeza ubu uyu mugabo akomeje gushyira hanze amafoto ashimangira ko we n'umugore we bameranye neza dore ko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mugabo yashyiraga hanze amashusho amugaragaza we n'umugore we bameze neza cyane.

Imwe mu mafoto Weasal yahurije hamwe akayakoramo amashusho yasangije abamukurikira kuri konti ye ya Facebook

Bamwe bati "Uyu mugabo ari kuyobya uburari" n'ubwo hari n'abashimangira ko urukundo rwa Teta Sandra na Weasal ariyo Couple nziza iri mu gihugu cya Uganda, ndetse hari n'abatatinye kumubwira ko 'yamukuye amenyo y'imbere'.

Teta Sandra ubarizwa mu gihugu cya Uganda hamwe n'umugabo we bivugwa yamukubise akamugira intere, amakuru ye yo gukubitwa akomeje gucanga abantu benshi dore ko hasohoka ifoto, umugabo we agasohora indi. Weasel Manizo wo mu itsinda Goodlife yakomeje gushinjwa gukoresha telefoni ngendanwa ya Teta, agacishaho ubutumwa buhabanye n'ibyabaga byitezwe  n'abakunzi ba Teta ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange. Gusa kugeza ubu uyu, mugabo yakoresheje urubuga rwa Facebook agaragaza ko ameze neza ndetse ko nta n'ikibazo afitanye n'umugore we.

Ni amafoto yahuje yo mu bihe bitandukanye amugaragaza we na Teta Sandra, maze ashyiramo indirimbo y'umuhanzi Burna Boy afatanyije na Ed Sheeran bise ngo 'For My Hand', maze arenzaho amagambo agira ati "Disclamer I Don't own copyright for the sound in the background". Mbere yo kwandika aya magambo uyu muhanzi yashyizeho akantu (Emoji) kagaragaza umugore n'umugabo hejuru hari urukundo, ibi bishatse kugaragaza ko uyu mugabo ameze neza hamwe n'umugore we Teta Sandra, yagiye ashinjwa gukubita.

Bamwe mubatihanganiye aya mashusho harimo uwitwa Jason Kukunda wagize ati" Ntukagerageze gukubita umugore, umu rasta w'ukuri ntabwo akubita umugoe kuko ni ababyeyi. Tekereza Mayanja ari gukubita mama wawe, ese wakwishima?".

LEXX MEDIA, yagize ati" Maze wanamukuye amenyo y'imbere, Uncle daga otimphura" Arenzaho utuntu tugaragaza agahinda. Undi mubatanze ibitekerezo kuri aya mashusho witwa Kaka Kaitesi, yamubwiye ati "Kuki uri gukoresha indirimbo yanjye nkunda ya Burna Boy. Sinkunda abantu bakubita abagore niko yambwiye mu nzozi". Mu gihe NUP Nup53 we yashyizeho ifoto ya Teta Sandra , igaragaza isura yakomeretse.

Uretse Abanyarwabda batewe intimba n'inkuru ya Teta Sandra, n'Abagande ntabwo bishimiye uburyo uyu mugabo yitwaye kuri uyu mugore we ashinja kumuca inyuma. Kugeza ubu uyu mugabo ari mu bahanzi bazimye muri muzika ya Uganda ndetse no muri Afurika muri rusange, dore ko byagiye bigarukwaho na benshi bavuga ko ashaka kuzukira ku mugore we.


Nta n'umwe wishimiye ikubitwa rya Teta Sandra 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119670/couple-nziza-muri-uganda-weasel-yagaragaje-ko-ameranye-neza-numugore-we-teta-sandra-amafot-119670.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)