Ingabo z'u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n'ibyihebe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y'Ingabo z'igihugu, kuva mu kwezi kwa Kane 2022 izi ngabo zifatanyije n'iza Mozambike, ndetse n'iza SADC ziri mu rugamba rukomeye rwo gusenya ibirindiro by'imitwe y'ibyihebe ikorera muri kiriya gihugu.

Intambara irabera mu mashyamba ya Catupa aho ibyihebe bifite indiri mu Mu majyaruguru y'Uburengerazuba mu Karere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ingabo z'u Rwanda zivuga ko biriya bikorwa bya gisirikare byabohoye abaturage 600 bari mu maboko y'ibyihebe.

Nyuma y'imirwano ikomeje, umutwe w'ibyihebe (Islamic State) ikorera muri Mozambique izwi ku izina rya IS-MOZ, abarwanyi bawo bahungiye ahitwa Nkoe na Nguida muri kariya karere ka Macomia, ariko nab wo ngo ingabo zirakomeza kubahiga.

Umwe mu baturage witwa Abdulahim Abrugo w'imyaka 59 ari mu bari bagizwe ingaruzwamuheto n'ibyihebe, yashimiye ingabo zifatanyije kuba zabashije kubasubiza mu mutekano, aho yari mu mashyamba ya Catupa.

Ingabo z'u Rwanda zijeje uriya mugabo ko umukobwa we ukiri mu maboko y'ibyihebe na we ashobora kuzaboneka ari muzima

The post Ingabo z'u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n'ibyihebe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zafatanyije-niza-sadc-mu-kubohora-abaturage-600-bari-barafashwe-bugwate-nibyihebe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zafatanyije-niza-sadc-mu-kubohora-abaturage-600-bari-barafashwe-bugwate-nibyihebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)