Abakobwa gusa: Dore uburyo 5 wakoresha uri gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusoma umusore mukundana ntabwo bikwiriye kuba bidashishikaje, niyo mpamvu hari uburyo bwinshi wakoresha ugasoma umusore mukundana ubundi ukaba umwimye abandi bakobwa mu buryo bwa burundu.

Mu gihe urajwe ishinga n'umukunzi wawe, ukaba wifuza ko mumarana igihe kirekire cyangwa mukaba mwarambana ku buryo bweruye hagati yanyu mubana ndetse n'imiryango ibizi, urasabwa kumwitaho, ukamuha ibyo umugomba mu bruyo butandukanye kandi bwihariye mu gihe ubishoboye.

Mu gihe abantu bari guteretana hari ubwo bisaba umwe gukora iyo bwabaga kugira ngo undi yishime abe yagumana nawe cyangwa ugasanga bose bashishikajwe n'ibyishimo byabo bombi (Ni byo byiza).

DORE UBURYO UKWIRIYE GUKORESHA MU GIHE USHAKA GUSOMA UMUKUNZI WAWE.

1.Kunyunyusa iminwa

Mu gihe cyo kuba wafata umwanya wawe uri gukora ku minwa ye, ushobora gukoresha iyawe ugafata iye uhereye ku yo hasi (Lower Lips).

2.Kumusoma mufunze iminwa 

Mu gihe mugeze hagati muri gusomana iminwa yanyu isa nifunze, ushobora gusa n'uwegera inyuma maze nawe akagusanga agusaba ibirenze ndetse no kumwongera igihe.

3.Mukoresheje ibitsike

Amaso y'umukunzi wawe afunze ujye ugerageza kumusoma ku bitsike by'amaso ye witonze.

4.Kumusoma umutunguye

Egera umukunzi wawe umufate akaboko cyangwa umuhere iruhande maze umusome umutunguye kandi ubikore bya kinyamwuga. Ibi bizatuma akomeza kugusaba kumusoma. Ibi kandi ujye ubikora mu gihe urimo kumusezeraho agiye ku kazi, ku ishuri cyangwa ahandi hantu muba mutari kumwe.

5.Kumusomera mu mvura

Uzafate umutaka uwigezeyo gato maze umusomere mu mvura mwembi murimo. Imvura izatuma uyu musore arushaho kugukunda bihebuje.


Inkomoko: OperaNews



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119758/abakobwa-gusa-dore-uburyo-5-wakoresha-uri-gusoma-umusore-mukundana-ntazigere-atekereza-aba-119758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)