Musanze: abagore bagiye kwicishwa inkoni n'abagabo babo bakomeje kubigira ibanga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu murenge wa rwaza wo mu karere ka Musanze, hari abagore bakubitwa n'abagabo babo ariko bagahitamo kubiceceka kugira ngo abagore bagenzi babo batabaseka, ndetse bakanababwira ko ngo naba nyina bakubitwaga bagaceceka ngo kubera ko ariko ingo zubakwa.

Aba bagore bakomeje batangaza ko abagabo babo bakunda kubakubita nk'iyo batashye basinze, ariko bagahitamo guceceka kugira ngo bitajya hanze abandi bagore bakabaseka, ndetse imvugo ivuga ko ariko zubakwa ikaba iturufu yo guhisha ihohoterwa bakorerwa, dore ko babikura ku kuba naba nyina barakubitwaga bakababwira uko. Umugore umwe waganiriye na TV1 yagize ati' biterwa n'ingeso z'umugabo, hari igihe ashobora gutaha yasinze, akisabunza, akaba atatuma uyiraramo da'.

Yakomeje agira ati'inshyi urazirya rwose bwacya mu gitondo ukajya guhinga ukiyumanganya. Nonese buri munsi wahora ku musozi? Ntago wahora ku musozi buri munsi, ntago wahora uhamagara ngo nyabuna muntabare, wenda hari igihe aza afite akamo ukavuga ngo nubona aho wikinga bugacya, ukaba ugize amahirwe ukayiraramo udakubiswe'.

Aba bagore bahurije ku kuba bakubitwa buri gihe kuburyo kwirirwa ujya gutabaza bitari ngombwa, ndetse banavuga ko hari ubwo watabaza ku muntu wimereye neza maze akaguha urw'amenyo.

Undi yagize ati' hari ubwo uvuga umuturanyi yimereye neza akakota,wajya kubyumva ukabyumva hanze kandi byarabereye mu mabanga, uhitamo rero kwicecekera maze ukareka kujya uvugwa buri munsi, ukishakira umutekano iwawe'.

Bakomeje bavuga ko kandi hari nubwo kwirirwa uvuga ubona bitari ngombwa bitewe n'uko ibibaye Atari wowe gusa bibayeho, gusa bakavuga ko ikintu kibitera ari imyumvire y'abagabo bavuga ko badashaka gutegekwa n'abagore, bityo ngo umugabo utakubise umugore akaba ari imbwa.



Source : https://yegob.rw/musanze-abagore-bagiye-kwicishwa-inkoni-nabagabo-babo-bakomeje-kubigira-ibanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)