Abarenga 300 biganjemo urubyiruko bagiye guhurira mu imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko iri murika rizabera mu Karere ka Rwamagana kuva tariki ya 18 Kanama kugeza tariki ya 29 Kanama 2022.

Mu bazaryitabira harimo abafite udushya dutandukanye bagera kuri 15 bazaturuka muri buri Karere muri turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba kuko bahawe umwanya wo kumurikiramo ibyo bakora.

Mu bahawe amahirwe yo kumurika harimo urubyiruko rutunganya ubushera ku buryo bushobora kumara amezi atandatu, abakora imibavu mu bimera, abakora imyenda n'inkweto, urubyiruko rukora ibikoresho bikunze kwifashishwa mu buhinzi n'ibindi.

Umuyobozi wungirije w'Urwego rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bateganya ko abazamurika ibikorwa byabo muri rusange bazaba barenga 300.

Ati 'Turateganya ko nibura muri buri Karere abafite ibikorwa by'indashyikirwa bashobora kwitabira iri murika.'

Nkurunziza yavuze ko iri murikagurisha rifite umumaro munini ngo kuko rigaragaza bimwe mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu Burasirazuba abantu bakabimenya.

Kuba iyi Ntara imaze kuba ari ikigega cy'igihugu mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ngo bizatuma hitabira abantu benshi bakora ibijyanye n'iyo myuga.

Kayitesi Bernadine ukorera inkweto mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro iryo murika akamenyekanisha ibikorwa bye.

Uretse abazitabira iri murikagurisha baturuka mu Ntara y'Iburasirazuba imbere biteganyijwe ko rizanitabirwa hari n'abaturuka mu zindi Ntara no hanze y'igihugu.

Umuyobozi wa PSF wungirije mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko iri murikagurisha ryitezweho kumenyekanisha ibikorerwa muri iyi Ntara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-300-biganjemo-urubyiruko-bagiye-guhurira-mu-imurikagurisha-ry-intara-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)