Umwana n'ababyeyi be bishwe barashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'umukobwa w'imyaka itandatu n'ababyeyi be bishwe barashwe ubwo bari bari mu nkambi yo kuruhukiramo muri leta ya Iowa muri Amerika, nkuko polisi yabivuze.

Imirambo ya Sarah Schmidt na Tyler Schmidt, bombi b'imyaka 42, hamwe n'umukobwa wabo Lula yasanzwe mu ihema ryabo muri pariki irimo ubuvumo ya Maquoketa Caves State Park.

Umuhungu wabo w'imyaka icyenda yarokotse icyo gitero, nkuko umuturanyi yabivuze.

Polisi yemeza ko umugabo w'imyaka 23 ucyekwaho kubarasa, yahise yirasa. Umurambo we na wo wasanzwe muri iyo pariki.

Harimo gukorwa iperereza ku byabaye, ndetse pariki ya Maquoketa Caves State Park yabaye ifashwe nk'ahantu harimo kubera icyaha, nkuko bikubiye mu itangazo rya Mitch Mortvedt, umuyobozi wungirije w'urwego rw'ubugenzacyaha muri leta ya Iowa.

Mortvedt yabwiye ikinyamakuru cyaho, The Des Moines Register, ko nta makuru ahari yuko mbere yaho habayeho gutongana hagati y'uwo ucyekwa kubarasa n'abo acyekwa kurasa.

Uwo ucyekwa kubarasa yatangajwe ko yitwa Anthony Orlando Sherwin, na we wari urimo kuba muri iyo nkambi yo kuruhukiramo.

Imirambo y'abishwe yabonetse mu gitondo cyo ku wa gatanu, ndetse abakora ibikorwa by'ubutabazi bwihuse bahamagawe saa kumi n'ebyiri n'iminota 23 za mu gitondo (6:23) zo ku isaha yaho.

Abari muri iyo parike barahungishijwe, naho Sherwin, wari uzwi ko yitwaje intwaro, aburirwa irengero. Nyuma yo gushakisha kwakozwe hifashishijwe indege, umurambo we wasanzwe muri parike, hafi yaho iyo nkambi iri.

Sarah Schmidt na Tyler Schmidt ni abo mu mujyi wa Cedar Falls, na wo wo muri leta ya Iowa, washenguwe n'iyi nkuru.

Umukuru (mayor) w'uyu mujyi, Rob Green, yanditse ubutumwa bwo kuri Facebook avuga ko muri icyo cyumweru yari arimo gukorana umushinga na Sarah Schmidt, wari umukozi mu isomero ryaho.

Yagize ati: 'Cyo kimwe na benshi muri mwebwe barimo kumva iyi nkuru, ndashegeshwe'.

'Nari nzi neza Sarah, kandi we n'umuryango we bakundaga kugenda n'amaguru hano mu nkengero ya Parike ya Sartori'.

Ubutumwa bwa 'Mayor' Green bwashyizweho ibitekerezo byinshi by'abagaragaza akumiro n'agahinda, no kwifatanya n'uwo mwana wakorotse.

Hashyizweho paji ya 'GoFundMe' ku rubuga rwa internet yo gukusanya inkunga yo gufasha uwo mwana w'umuhungu, kugeza ku cyumweru nimugoroba yari imaze gukusanya agera ku madolari y'Amerika hafi 150,000 (miliyoni 154 mu mafaranga y'u Rwanda).

Umugore washyizeho iyo paji yavuze ko ari mubyara wa Sarah Schmidt, kandi ko uwo muhungu 'akikijwe n'umuryango n'inshuti turimo kumufasha uko dushoboye kose'.

Abategetsi baho bavuze ko isuzuma ryo kwa muganga ryo kumenya impamvu yateye urupfu (autopsy) rizakorwa kuri iyo mirambo yose uko ari ine mu mpera y'icyumweru.

Biteganyijwe ko iyo parike iba ifunzwe kugeza nibura ku wa kane.

Kayla Lyon, ukuriye ishami ry'umutungo kamere ryo muri leta ya Iowa, yavuze ko 'umugenzo umaze igihe kirekire wo kuryoherwa n'umutungo kamere uhebuje [utangaje] wa Iowa' washegeshwe, ariko avuga ko uzakomeza.

@BBC

The post Umwana n'ababyeyi be bishwe barashwe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/25/umwana-nababyeyi-be-bishwe-barashwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)