Sandra Teta wakubiswe akagirwa intere yavuze ibyo kuba ari umuhanzi Weasel wamugize ko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sandra Teta wamenyekanye mu Rwanda kubera amarushanwa y'ubwiza no gutegura ibitaramo yahakanye ko yakubiswe n'umuhanzi Weasel babyaranye abana babiri bakaba banabanaga nk'umugabo n'umugore.

Kuri uyu wa Kane ni bwo hakwirakwiye amafoto ya Teta Sandra yakubiswe bigaragara ko yagizwe intere, isura yahindanye.

Muri aya mafoto kandi bigaragara n'abana yabyaranye na Weasel bari ahantu nko mu isoko bashungerewe n'abantu.

Amakuru aturuka muri Uganda akaba yavugaga ko yakubiswe n'uyu muhanzi nyuma yo kumufata amuca inyuma ni mu gihe hari n'abavugaga ko uyu mukobwa yatashye atinze kubera ibitaramo bye ategura mu tubari muri Uganda maze Weasel akamwadukira agakubita.

Uyu mukobwa bivugwa ko yakubiswe mu mpera z'icyumweru gishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yakubiswe n'abajura bakanamwambura telefoni na miliyoni n'ibihumbi 300.

Ati "hashingiwe ku mafoto yakwirakwiye mu itangazamakuru, mu nzira ntaha ku wa Gatanu mu ijoro mvuye ku kazi, nataswe n'amabandi banyatse telefoni ya iPhone n'agakapu karimo miliyoni 1.3."

Yakomeje avuga ko amaze icyumweru avurwa ndetse ubu arimo kugenda yoroherwa.

Teta Sandra wabaye igisonga cya Miss SFB 2011, muri 2018 ni bwo yerekeje muri Uganda kujya ategurira ibitaramo mu turbari two mu Mujyi wa Kampala, nibwo yaje gukundana na Weasel ndetse bakaba babanaga nk'umugore n'umugabo aho bafitanye abana nabiri.

Ubutumwa bwa Teta Sandra
Teta Sandra ni uku yagizwe
Abana babo ni uku bari bifashe
We na Weasel bamaze kubyarana abana babiri



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-wakubiswe-akagirwa-intere-yavuze-ibyo-kuba-ari-umuhanzi-weasel-wamugize-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)