Imikino ni kimwe mu bizahura ubukungu bw'u Rwanda- Clare Akamanzi, #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyorezo cya covid 19 cyakomye mu nkokora ubukerarugendo gusa uyu mwaka twizeye inyungu nyinshi.''Claire Akamanzi Umuyobozi mukuru wa RDB.

Umuyobozi mukuru w ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), clare  Akamanzi, yatangaje ko imyiteguro y'amarushanwa ya Ironman igeze kure akazabera mu Karere ka Rubavu.

Umukino wa Ironman 70.3 ni umukino wa Triathlon ukomatanyije imikino itatu ariyo kwiruka n'amaguru, koga ndetse no gusiganwa ku magare azabera mu karere ka Rubavu tariki ya 14 Kanama 2022 ahuriwemo n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga.

Clara Akamanzi, Umuyobozi mukuru wa RDB

Clare Akamanzi aganira na IRIBA NEWS yavuze ko hashize imyaka ibiri ubukerarugendo bukomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19 ariko ubu ngo nicyo gihe cyo kubuzamura binyuze mu bikorwa bitandukanye ndetse na Siporo.

Ati''Ubu turikureba uko twagabanya icyuho n'ingaruka z'icyorezo cya covid 19 byatugizeho, aho ubukerarugendo bwasubiye hasi gusa uyu mwaka wo twiteguye inyungu nyinshi nizamuka ry'ubukerarugendo kurusha mu myaka ibiri ishize.''

Akamanzi yongeyeho ko iyi mikino ifite akamaro gakomeye ku bukungu bw'u Rwanda aboneraho umwanya wo gusaba abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi.

Ushinzwe amarushanwa ya Iron man mu Rwanda, Umurame Michel yavuze ko ntawe uhejwe muri aya marushanwa.

Ati''Umuntu wese wiyumvamo impano yayitabira yaba we ku giti cye cyangwa se itsinda nabyo nta kibazo icy'ingenzi gusa ni ukuba biyandikishije bitarenze tariki ya 3 kanama 2022, kandi amahirwe ni menshi kuko abitwaye neza baba bafite amahirwe yo kuzitabira iyi mikino mu bindi bihugu hirya no hino ku isi.''

Bamwe mu batuye mu karere ka Rubavu bavuze ko ari amahirwe akomeye biteguye kubyaza umusaruro mu ngeri zose.

Umuyobozi w'imwe muri hoteri zo mu karere ka Rubavu yagize ati 'Twatangiye kubona ubusabe bwabazitabira iyi mikino bijyanye no gusaba kongerewa ibyumba byaho kurara kandi benshi bari kuza bazanye  n'imiryango yabo natwe twiteguye gukomeza kubakira neza tukungukira byinshi muri aya marushanwa agiye kubera iwacu I Rubavu.''

Aya marushanwa agiye kubera muri Rubavu abakuze n'urubyiruko bavuze ko bazayitabira ku bwinshi nkuko babisabwe.

Hakizimana leo umusore ukiri muto utuye mu mujyi wa Gisenyi yagize ati 'Ngiye guhita niyandikisha nzayitabire kandi ndabishishikariza n'abagenzi banjye tuzitabire turi benshi kuko aya ni amahirwe twitezeho byinshi  nk'urubyiruko.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo yavuze ko kwakira aya marushanwa bigaragaza uko u Rwanda rufatwa mu ruhando mpuzamahanga.

Ati 'Ibi birerekana ikizere dukomeje kugirirwa hirya no hino ku isi igihe ni iki ngo abanyarwanda bazitabire kandi batsinde baheshe ishema igihugu.''

Biteganyijwe ko abagera ku 1500 baturutse impande zose z'isi bazitabira iri rushanwa ni mu gihe abamaze kwiyandikisha ari 200 ndetse bakomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye.

U Rwanda rubaye igihugu cya Kane kigiye kwakira aya marushanwa muri Afurika, aho ibindi bihugu byayakiriye mu bihe bitandukanye harimo, Afurika y'Epfo, Maroc ndetse na Misiri.

Yanditswe na Mukundente Yves

 

The post Imikino ni kimwe mu bizahura ubukungu bw'u Rwanda- Clare Akamanzi, appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/28/imikino-ni-kimwe-mu-bizahura-ubukungu-bwu-rwanda-clare-akamanzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)