Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore bapfa ibihumbi 12 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rw'uyu mugore yamenyekanye ubwo ubwo abaturanyi be babonaga yatinze kubyuka bamukomangira ntakingure, bakwinjira bagasanga yapfuye bagakeka umugabo babanaga.

Impamvu uyu mugabo akekwa ni uko aba bombi bari bagiranye amakimbirane mu ijoro ryari ryabanjirije umunsi nyakwigendera yitabye Imana, aho bivugwa ko bapfaga amafaranga ibihumbi 12 Frw uyu mugore yari abikiye uyu mugabo.

Muri ayo makimbirane, ngo uyu mugabo yaje guhiga ko namufata 'aza kumukata ijosi,' byongeye kandi akaba yahise abura nyuma y'uko urupfu rw'uyu mugore rumenyekanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, ari nawo byabereyemo, Rwibasira Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwa akirimo gushakishwa.

Ati 'Abaturage babonye atarakingura bajya kumukomangira basanga yapfuye, natwe twahise tumenyesha izindi nzego ku buryo kuri ubu RIB irimo gukora iperereza kugira ngo ibashe gutanga amakuru y'impamo kuri uru rupfu.'

Rwibasira akomeza asaba abaturage kurushaho kubana mu bwumvikane nta makimbirane, kuko urugo yagezemo nta terambere riharangwa.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ubanze ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa, mu gihe ukekwaho kwica nyakwigendera yatorotse akaba akirimo gushakishwa.

Abaturage bakomanze ku rugo rw'umugore basanga yapfuye nyuma y'uko umugabo babanaga ahigiye kumwica bapfa ibihumbi 12 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-bapfa-ibihumbi-12-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)