Table Tennis: Uganda yihariye ibikombe, Mbaba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mikino yatangiye kuwa Gatandatu tariki 23 Nyakanga igasozwa ku Cyumweru, yitabiriwe n'abakinnyi basaga 170 baturutse mu bihugu 4 aribyo; u Rwanda, u Burundi, Uganda ndetse na Kenya.

Aba bakinnyi bari bagabanije mu byiciro bitandukanye, ahari; abagabo n'abagore bakuze, abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n'abakobwa, abahoze bakina (Veterans), abafite ubumuga (Para-Table Tennis) ndetse n'abana batarengeje imyaka 12.


Abanya-Uganda bihariye ibikombe n'imidari ya zahabu, aho bayegukanye mu bindi byiciro byose uretse mu cyiciro cy'abafite ubumuga gusa, aho igikombe cyegukanywe n'umunyarwandakazi mu cyiciro cy'abagore naho mu bagabo hagatsinda Badru wavuye i Burundi.

Mu cyiciro cy'abahungu batarengeje imyaka 18, igikombe cyegukanywe na Napooki Philippe ahigitse ku mukino wa nyuma Musyoki Boniface bombi bakomoka muri Uganda, mu gihe umwanya wa gatatu wafashwe na Asifiwe Patience.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 18, igikombe cyegukanywe na Shanita wo muri Uganda atsindiye Kelia ku mukino wa nyuma, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Uwikunda Rosine.


Abana bato bahawe umwanya

Mu byiciro by'abafite ubumuga, ibikombe byegukanwe na Josiane mu bagore na Badru mu cyiciro cy'abagabo, naho mu cyiciro cy'abahoze bakina (Veterans) ho igikombe cyegukanwa na Ssentongo Ivan wo muri Uganda.

Mu cyiciro cy'abagore bakuze, Amina wo muri Uganda yegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma umunyarwandakazi, Tumukunde Hervine waherukaga kwegukana igikombe cy'imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nayo yakiniwe muri STECOL muri Kamena.

Tumukunde Hervine waniteguraga ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, yavuze ko kudatwara ibikombe ku banyarwanda byatewe n'uko batagize imyiteguro ikarishye ugereranije n'abanya-Uganda begukanye ibikombe hafi ya byose.


Tumukunde Hervine

Mu cyiciro cy'abagabo, igikombe cyegukanywe n'umugande Mbabazi Samuel worohewe no gutsinda Amaseti 4-1, ku mukino wa nyuma yahuyemo na Masengesho Patrick waherukaga kwegukana igikombe cy'imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aganira n'abanyamakuru, Mbabazi Samuel watunguye benshi mu bitabiriye imikino yagize ati "Nshimishijwe cyane no gutsinda uyu munsi, kuko ntabwo nabiteganyaga ariko byabaye kubera Imana."

Yashimiye Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda kubera ko irushanwa ryari riteguye, kandi abanyamahanga bahawe umwanya bakakirirwa neza bigatuma bakina nk'abari iwabo.

Avuga ku mpamvu yahisemo gukina mu cyiciro cy'abakuze kandi afite imyaka 14 gusa, Mbabazi yagize ati "Nashakaga kongera ubunararibonye, nkunda gukina mu byiciro byose ariko cyane cyane mu bakuze kuko niho niga biruseho."


Mbabazi Sam yambikwa umudari

Mu byiciro by'abakuze, uwegukanye igikombe yahembwe 100.000 FRW, uwa kabiri ahembwa 80.000 naho mu byiciro by'abatarengeje imyaka 18, abahoze bakina (Veterans) n'abafite ubumuga, ho uwa mbere yahawe 80.000FRW uwa kabiri ahabwa 60.000FRW mu gihe mu batarengeje imyaka 12, uwa mbere yahembwe 40.000FRW, uwa kabiri agahembwa 30.000FRW.

Birungi Johnson uyobora Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iri rushanwa ryagenze neza mu gihe ari ubwa mbere hari hatumiwe abakinnyi bo hanze y' u Rwanda ndetse bishimira ko uyu mukino ukomeje kuzamura urwego.

Bwana Birungi yavuze ko RTTF yishimiye ko abanyarwanda babashije kwegukana imidari y'ifeza myinshi, aho ari ikimenyetso cy'uko abanyarwanda bakomeje kuzamura urwego rubabashisha guhangana n'abakinnyi bo hanze.


Birungi Johnson yakozeho imyitozo

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu, ryatwaye asaga Miliyoni 10 z'amafaranga y' u Rwanda, aho ryateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) rigaterwa inkunga na Ambasade y'Abashinwa, nk'uko n'ubundi byakozwe ku nshuro ebyiri zabanje muri 2018 na 2019.

Mu myaka ibiri iheruka, ya 2020 na 2021, irushanwa rya Chinese Ambassadors Cuo ntabwo ryakinwaga, ahanini bitewe n'uko icyorezo cya COVID-19 cyatumaga imikino imwe n'imwe ya Siporo zitandukanye itabaho.






Masengesho Patrick watsindiwe kuri Final



Umutoza, Muyango ashima Imana kubw'intsinzi y'umukinnyi we





Abatsinze mu bagabo bakuze





Birungi uyobora RTTF yahawe impano y'ishimwe Ambasaderi w' u Bushinwa mu Rwanda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119340/table-tennis-uganda-yihariye-ibikombe-mbabazi-sam-wimyaka-14-yegukana-chinese-ambassadors--119340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)