Musanze : Ahitwa muri Amerika banywa Ibiziba , ngo hari n'igihe babonamo umurambo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bo muri aka gace, bavuga ko bamaze igihe kinini basaba guhabwa amazi asukuye kugira ngo na bo bagire ubuzima bwiza nk'abandi ariko ko bakomeje kubima amatwi.

Bakoresha amazi bavoma mu tugezi duto turi mu kabande turimo amazi y'ibiziba mu gihe abandi bakoresha ayo mu mugezi wa Mukungwa.

Uwamurera Theodosie yagize ati 'Ikibazo cy'amazi hano kimaze igihe kirekire, twinywera amazi atemba, abandi bakanywa uruzi (Mukungwa) wagirango hano ni mu kindi Gihugu.'

Zigarukiye Phocas bakunda kwita Kabila we yagize ati 'Wagira ngo hano Leta yacu iradukwepa. Ikibazo cy'amazi kimaze igihe kinini cyane, ubuyobozi bwo ku Kagari ni bwo bwageze hano, urets eko no ku Murenge babimenye. Amazi y'uruzi rwa Mukungwa ni yo twinywera hamwe n'utugezi dutemba mu muhanda.'

Uyu muturage akomeza agira ati 'Ukurikije aho iterambere ry'u Rwanda rigeze ntitwakabaye tukinywa amazi atemba mu muhanda.'

Phocas akomeza avuga ko hari n'igihe baba bari kuvoma muri uyu mugenzi wa Mukungwa bakajya kubona bakabonamo umurambo kuko muri uyu mugezi hajya hagwamo abantu.

Ati 'Hari ubwo uba uri kuvoma ukabona umupfu ari gutemba, ukamwigizayo ukavoma kuko ntakundi wabigenza.'

Avuga kandi ko amazi akoreshwa n'aba baturage amenwamo imyanda myinshi ku buryo abaturage bakoresha aya mazi bahorana indwara ziterwa n'aya mazi mabi.

Ati 'Ibitaro bya Ruhengeri imyanda yose bakoresha bayohereza muri Kigombe na yo ikohereza hano muri Mukungwa natwe tukanywa, ibaze ibyo bintu tunywa.'

Umuyobozi w'Isibo muri aka gace, avuga ko uretse n'ikibazo cy'amazi, basa nk'abibagiranye kuko nta n'umuriro w'amashanyarazi bagiraga ariko ko baje kuwigezaho bishatsemo ubushobozi ndetse ko bashatse no kwizanira amazi ariko ko byo byanze.

Ati 'Twategereje ko Leta izatugezaho umuriro turaheba, wagira ngo twibera inyuma y'Igihugu, twishyize hamwe tuzana umuriro, hanyuma tujya kwa Mudugudu ngo adusabire Leta Amazi, tubonye bitinze tujya kuri WASAC kuyisabira ngo tuyizanire ku giti cyacu,Umuyobozi waho tutabashije kumenya amazina ye atubwira ko atari inshingano zacu kwizanira Amazi.'

Akomeza agira ati 'Hano iwacu muri America twitungiwe n'amazi ya Mukungwa hamwe n'utugezi dutemba mu muhanda.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Rwandatribune ko iki kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana akamenya impamvu abobaturage bakoresha amazi mabi.

Avuga ko wenda muri aka gace hashobora kuba hatari ivomero rya hafi, ku buryo abaturage bagira ubute bwo kujyayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarubuye yemeje hari uduce tumwe turimo imiyoboro y'amazi ariko kugeza ubu nta mazi arimo kuko uwo muyoboro uturuka kure ndetse ukaba ufite amazi macye cyane.

Akomeza agira ati 'muri rusange Umurenge wa Rwaza nta mazi ugira n'ubu tuvugana ugeze ku Kagari k'iwanjye ntamazi meza yo kunywa wahabona.'

Cyakora avuga ko mu ngengo y'imari y'Akarere y'uyu mwaka bashyizemo ko uyu Murenge bakeneye amazi meza, bikaba bitanga icyizere ko bashobora kuyabegereza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ahitwa-muri-Amerika-banywa-Ibiziba-ngo-hari-n-igihe-babonamo-umurambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)