Isengesho rya Gen Muhoozi kuri Col.Rwivanga uvugira RDF ryumviswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri zamurwa rikubiye mu matangazo yasohowe n'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 aho rimwe rigaragaza ko Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu mapeti Abajenerali Batatu.

Nyuma y'iri tangazo rizamura mu ntera Abajenerali batatu, ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwasohoye irindi tangazo rivuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Rwivanga Ronald, amuha ipeti rya Brigadier General.

Iri tangazo rivuga ko iri zamurwa mu mapeti rihita ryubahizwa kuva igihe ritangarijwe, rivuga kandi ko Ronald Rwivanga nyuma yo kuzamurwa agahabwa ipeti rya Brigadier General, akomeza kuba Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda.

Brig Gen Rwivanga ahawe iri peti nyuma y'amezi atatu bikomojweho n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye tariki 18 Mata 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba, yari yagaragaje ko yifuza ko uyu Muvugizi wa RDF yazamurwa mu mapeti.

Icyo giye Muhoozi yari yagize ati 'Nshuti yanjye muvandimwe ukomoka Kisubi, Colonel Ronnie Rwivanva, Umuvugizi wa RDF. Umuvugizi w'intangarugero nizera.'

Gen Muhoozi muri ubu butumwa bwe yari yakomeje agira ati 'Ndasenga ngo Afande Kagame amuzamure kuri Brigadier General.'

My dear brother from Kisubi, Colonel Ronnie Rwivanga, Spokesman of RDF. An excellent spokesman for sure ! pic.twitter.com/zst99YJOCD

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 18, 2022

Amasengesho ya Gen Muhoozi ntawashidikanya ko yageze ku Mana kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tarki 11 Nyakanga, habura icyumweru kimwe ngo amezi atatu yuzure bisabwe n'uyu musirikare wo muri Uganda, Rwivanga ubu yagizwe Brigadier General.

Izi mpinduka zikozwe na Perezida Paul Kagame mu gihe Igisirikare cy'u Rwanda gikomeje gukurirwa ingofero n'amahanga kubera ibikorwa by'ubutwari gikora mu butumwa bwo kugarura amahoro cyoherezwamo mu Bihugu binyuranye birimo Mozambique aho gikomeje guhashya ibyihebe.

Igisirikare cy'u Rwanda kandi kimaze iminsi gishinjwa ibirego by'ibinyoma na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko gifasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC yifatanyije n'indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Gusa RDF ntiyahwemye kunyomoza ibi birego by'ibihimbano, ikagaragaza ko ahubwo igisirikare cya Congo (FARDC) gikomeje ibikorwa by'ubushotoranyi, gifatanyamo na FDLR birimo kuba baherutse gushimuta abasirikare babiri b'u Rwanda babakuye ku mupaka aho bari barinze umutekano.

Rwivanga Ronald, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yahawe ipeti rya Brigadier General



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Isengesho-rya-Gen-Muhoozi-kuri-Col-Rwivanga-uvugira-RDF-ryumviswe-15539

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)