Mukankiko yandagaje Padiri Nahimana mu mvungo nk'iz'Abashumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma yaho Padiri Nahima afatanyije na Mwemayire Anitha, n'abandi babarizwa muri Guverinoma ya Padiri Nahimana bakoze ikiganiro cyari kigamije gusesengura amateka y'u Rwanda barangiza bakanakinengeramo Mukankiko bavuga ko yiciraguraho ndetse ko ari inkoko y'igishoshwe ngo kuko anenga ibiganiro byabo ndetse akaba atemera n'uko basobanuye ayo amateka.

Mukankiko avuga ko amateka yasobanuwe na Padiri Nahimana Thomas na Mwemayire ari amateka yo kubeshya ngo kuko bafashe inyandiko z'umuhanzi Sebusambe yanditse asa n'uzimiza barangiza bakazisobanura uko bishakiye ngo ni yo mateka yaranze u Rwanda.

Yongeyeho ko atemeranya na Padiri Nahima wiyita Perezida wa Guverinomana iri mu buhungiro ngo kuko nta hantu hazwi yarahiriye ndetse ko nta munyarwanda wamutoye.

Ibi byose ngo Padiri Nahimana akaba abikora agamije kwibonera amafaranga bityo ko we n'abo bafatanyije ari ibisambo n'abasazi cyane cyane ko azi amabanga yabo kuko bigeze gukorana bya hafi.

Yagize ati 'Ubu rero ngo muragiye Abanyarwanda. Wasinye he ko uri Perezida w'Abanyarwanda ? Iyo umuntu abaye Perezida arabirahirira akanabisinyira. Muragiye ibisambo n'abasazi gusa. Uzatwereke aho wasinye ko uri Perezida. Niba mwarabuze ibyo mukora mufate inzira muge guheha abakecuru nako ni akazi gatanga amafaranga hano i Burayi, ubundi mureke kwirirwa mwiba.'

Yakomeje agira ati 'Nahimana uri umujura ngiye kujya ngushyira hanze mvuge n'ukuntu wariye amafaranga ya Musabyimana uvuga ngo ugiye mu Rwanda byose ndabisobanura. Ayo wariye yose n'ayo wagiye untangisha mu bintu byose, nzajya mbivuga. Mfite ibimenyetso. Ndagufite mu biganza byange. Abavuga ngo ndakwanga sibyo, ahubwo nanga amafuti yawe. Ubu wowe na guverinoma yawe ngiye kujya mbavugiriza induru.'

Mukankiko Sylvie yahoze akorana na Padiri Nahimana Thomas mu Ishyaka 'Amahoro People Congress' ribarizwa muri opozisiyo ndetse akaba yaranabaye na Minisitiri muri guverinoma ye.

Bose bahuriye ku gusebya no guharabika ubutegeti bw'u Rwanda ariko baje gushwana ubu bakaba basigaye barebana ay'ingwe ari nako bakomeza guterana amagambo no gutukana babinyujije ku ma Channels yabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukankiko-yandagaje-Padiri-Nahimana-mu-mvungo-nk-iz-Abashumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)