Miliyoni 21Frw zigiye gukoreshwa mu gukumira ibiza i Gicumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ubwo yari mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gukumira ibiza mu gihe cy'Impeshyi kugira ngo imvura izasange bariteguye.

Muri uyu Murenge wa Giti hakozwe ibikorwa byo guca inzira z'amazi, kuzibura no gucukura imiferege, kubaka fondasiyo z'inzu, kuzirika ibisenge byazo n'ibindi.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022.

Habinshuti yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko ibiza bidateguza bityo bagomba gukora biteguye.

Ati 'Ibiza byamaze kuba nta na kimwe kiba gisigaye gukorwa uretse gutabara kandi twabonye ko hari byinshi byakorwa mbere cyane cyane murabizi ko ibiza dukunze kugira tubiterwa n'imvura nyinshi. Ibikorwa rero bitegurwa bigendera ku mpamvu zituma bibaho, iya mbere ni inzu zidafite ibisenge biziritse.'

Imibare ya MINEMA igaragaza ko nibura buri mwaka mu Rwanda inzu zirenga ibihumbi bitanu zagurutswa n'umuyaga cyangwa imvura nyinshi. Ni ibintu biterwa ahanini n'imiterere y'inzu uba usanga zishaje zidaheruka kwitabwaho.

Habinshuti avuga ko mu myaka ibiri ishize hubatswe inzu zirenga ibihumbi 15 zasenyutse muri ubwo buryo.

Ati 'Ntabwo twakomeza icyo kintu cyo kugira ngo tujye dutakaza inzu zingana gutyo kandi kubikumira bishoboka. Mwabibonye rero hano i Gicumbi ibisenge by'inzu byaziritswe, abantu baciye imiferege, hari na gahunda yo gushyiramo iriya miyoboro y'amazi ku buryo amazi atagira aho ahurira n'inzu. Ibi bizatuma tugabanya igihombo gihagije tugira buri mwaka kubera ikibazo cy'imvura nayo itari nyinshi.'

Ibikorwa by'ubukangurambaga byashyizwemo ingengo y'imari igiye yihariye bitewe n'imiterere y'akarere aho nko muri Gicumbi bazakoresha agera kuri miliyoni 21 Frw.

Akarere ka Gicumbi kari mu misozi miremire aho usanga nka 80% by'abaturage batuye mu misozi, ku buryo inkangu, isuri n'umuyaga mwinshi biza bikaba byabasenyera cyangwa bikabambura ubuzima.

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yavuze ko aka karere gakunda kwibasirwa n'ibiza cyane ku buryo aya mafaranga azafasha mu kubikumira kandi bakaba biteze ko bizatanga umusaruro.

Ati 'Twabashije kugenda tureba abaturage bababaye cyane bakeneye kuzirikirwa ibisenge by'inzu, abafite inzu zidafite imiyoboro y'amazi kugira ngo inzu zabo zitagenda.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi ubu bukangurambaga nabwo buratanga umusanzu ukomeye kubera ko abaturage bacu duhora tubashishikariza kujyanamo, abafite ubushobozi bakaba bakwikorera iyo mirwanyasuri cyangwa bakazirika ibisenge by'inzu zabo.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi bugaragaza ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari hubatswe inzu 800 mu gihe muri uyu hari inzindi 300 zirimo kubakwa mu rwego rwo gusana no kubaka ibyangijwe n'ibiza.

Hubatswe imiyoboro y'amazi imbere y'inzu z'abaturage
Abayobozi n'inzego z'umutekano bafatanyije n'abaturage mu bikorwa byo kuzirika ibisenge by'inzu
Abaturage bashishikarijwe kujya bazirika ibisenge by'inzu zabo
Imirwanyasuri yaciwe mu misozi miremire y'Akarere ka Gicumbi
Mu Karere ka Gicumbi hakozwe umuganda wahuriranye n'ubukangurambaga bwo gukumira ibiza bikomoka ku mvura
Umunyamabanga wa Leta muri MINEMA yifatanyije n'abaturage mu muganda wo guca imirwanyasuri
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe avuga ko ibiza bitandukanye biba bishobora gukumirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-21frw-zigiye-gukoreshwa-mu-gukumira-ibiza-i-gicumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)