Isoko ryabakinnyi rirashyushye! Bugesera FC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi utarahiriwe cyane muri Gasogi kuko byamugoye kubona umwanya ubanza mu kibuga, yafashe umwanzuro wo kujya gushakira i Bugesera kugira ngo arebe ko yagaruka mu bihe byiza.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, nibwo Mustapha yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri Bugesera FC nk'umukinnyi mushya ugiye gufasha iyi kipe itozwa n'Umurundi Etienne Ndayiragije.

Nsengiyumva uzwiho amacenga menshi n'umuvuduko udasanzwe mu kibuga, yakiniye amakipe hafi ya yose akomeye mu Rwanda ariko ntiyamuhira ngo atere imbere mu mwuga we.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Isonga, Rayon Sports, Police FC, APR FC, Kiyovu Sports na Gasogi United, kuri ubu akaba ari umukinnyi mushya wa Bugesera FC mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.

Bugesera FC ikomeje kwiyubaka dore ko iheruka gusinyisha Nsengayire Shadad wakiniraga Gicumbi FC na Saleh wavuye muri Kiyovu Sport, yasoje umwaka ushize w'imikino iri ku mwanya wa 8 n'amanota 37 mu mikino 30 yakinnye.

Uyu mwaka intego ni ukuza mu makipe ari imbere ku rutonde rwa shampiyona kuruta aho yasoreje umwaka ushize.

Nsengiyumva Mustapha yerekeje muri Bugesera FC ku masezerano y'imyaka ibiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118696/isoko-ryabakinnyi-rirashyushye-bugesera-fc-yibitseho-rutahizamu-wakiniye-apr-fc-na-rayon-s-118696.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)