Hamenyekanye ibanga rikomeye Rayon Sports yakoresheje kugira ngo SKOL iyishoremo akayabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yatangaje ko nubwo bari bagifitanye amasezerano y'umwaka umwe na Rayon Sports bahisemo kuyongerahokubera ko yabegereye ikabereka imishinga ifite y'igihe kirekire.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo ariyo mpamvu bahisemo kwemera kuvugurura aya masezererano bakazatanga arenga miliyari mu gihe cy'imyaka 3azafasha kubaba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati "Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatweretse umushinga w'ahazaza turawushima, niyo mpamvu twifuje kongera amasezerano n'ibyo twabahaga, biba imyaka 3 n'undi mwaka wari usigaye kuri miliyari y'amafaranga y'u Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bahisemo kuvugurura amasezerano kugira ngo bibafashe mu bikorwa birambye irimo gutegura.

Ati "turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, Rayon Sports ifite ubushobozi ni nayo mpamvu twavuguruye amasezerano twari dufitanye na Skol yari kuzarangira umwaka utaha, twasinye imyaka 3 kugira ngo idufashe kubaka ikipe ikomeye. Mu kwezi gutaha turazana ikipe y'abagore, mu Kuboza tuzatangiza n'irerero rizajya riba hano kuri Skol."

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022,Rayon Sports na Skol Rwanda basinyanye amasezerano y'imyaka 3 yiyongera kuri umwe bari bafitanye (azagera muri 2026) afite agaciro k'arenga miliyari y'amafrw (1.000.000.000 FRW).Ni ukuvuga miliyoni 250 FRW ku mwaka ku ikipe y'abagabo, abagore n'abato.

Uretse ibi kandi ni uko muri ubu bufatanye Skol yemeye kuvugurura ikibuga Rayon Sports ikoreramo imyitozo bagashyiramo 'tapis', iki kibuga bakanacyubaka ku buryo kizajya cyakira abantu 1000, bagashyiramo n'amatara ku buryo cyanakinirwaho ni njoro, ibi byose bikazafasha amakipe yose ya Rayon Sports kuhakorera nta kibazo na kimwe gihari.

Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y'imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ibanga-rikomeye-rayon-sports-yakoresheje-kugira-ngo-skol-iyimenemo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)