APR FC yasinyishije abakinnyi 6, yongerera amasezerano abakinnyi 9 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC mu rwego rwo kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino wa 2022-23, yamaze gusinyisha abakinnyi 6 ni mu gihe yanafashe umwanzuro wo kongerera abandi 9 amasezerano.

Nubwo itarabitangaza kumugaragaro, gusa APR FC yamaze kwibikaho abakinnyi 6 yaguze bavuye mu yandi makipe.

Mu bwugarizi yasinyishije Ishimwe Christian wakiniraga AS Kigali, Abouba wakiniraga Police FC na Niyigena Clement wari usoje amasezerano muri Rayon Sports.

Iyi kipe kandi yasinyishije abakinnyi basatira izamu barimo Mbonyumwami Taibu wakiniraga Espoir FC, Niyibizi Ramadhan wakiniraga AS Kigali ndetse na Ishimwe Fiston wa Marines FC.

APR FC yafashe umwanzuro ko nta mukinnyi wa yo n'umwe izarekura, ikaba yaramaze kongerera amasezerano abakinnyi 9 bari basoje amasezerano.

Ku isonga hari umunyezamu Ahishakiye Hertier, myugariro Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunusu na Ndayishimiye Dieudonne.

Hari abakinnyi bakina mu kibuga hagati Ruboneka Bosco ndetse na Itangishaka Blaise. Yongereye amasezerano kandi abakinnyi 3 bataha izamu Nshuti Innocent, Mugunga Yves na Bizimana Yannick.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasinyishije-abakinnyi-6-yongerera-amasezerano-abakinnyi-9

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)