Brittney Griner uherutse gutabaza Perezida Bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Brittney Griner witabye urukuko kuri uyu wa kane, yireguye imbere  y'umucamanza agira ati: "Mu cyubahiro cyanyu ndashaka kwemera icyaha, ariko ntabwo nari mbigambiriye.  Sinifuzaga kurenga ku mategeko". Yakomeje ati: "Ndashaka kuzatanga ubuhamya bwanjye nyuma. Nkeneye igihe cyo kubitegura".  Ubuhamya yavavuga azatanga nyuma ntibyumvikanaga neza kuko yari yamaze kwemera icyaha, byumvikanye nko kuzasaba imbabazi ku bihano yashakaga kuvuga.  
 

Ubwo yinjiraga mu rukiko uyu munsi, camera z'itangazamakuru zari zimuhanze amaso aho yari yitwaje ifoto y'umugore we, Cherelle Griner nk'ikimenyetso cyo kwifuza kurekurwa ngo ajye mu rugo. Iyi foto yari afite yagerageje kuyigaragaza muri camera z'abanyamakuru aho yari ayifatanye n'izindi mpapuro.

     


 Yinjiye mu rukiko yitwaje ifoto y'umugore we

Uyu mugore ufite imyaka 33 y'amavuko, yitabye urukikio nyuma y'iminsi mike atabaje Perezida Biden ngo amukure mu buroko aho mu Burusiya. Perezida Biden na Visi Perezida we, Kamala Harris binjiye mu kibazo cye aho bijeje Cherelle Griner umugore we ko barimo kubikurikirana mu nzira zose zishoboka ngo arekurwe agaruke muri Amerika. N'ubwo bimeze gutyo ariko, mu gihe urukiko mu Burusiya rwakwanzura ko ahamwe n'icyaha ashobora gukatirwa imyaka icumi y'igifungo. Azongera kwitaba urukiko ku itariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka.

 

Brittney Griner ari hamwe n'umugore we Cherelle Griner

Twabibutsa ko Brittney Griner akurikiranyweho kuba yari afite ibiyobyabwenge mu mizigo ye, ubwo yageraga ku  kibuga cy'indege cya Moscou hagati muri Gashyantare uyu mwaka.

 

Src: TMZ



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118782/brittney-griner-uherutse-gutabaza-perezida-biden-yitabye-urukiko-mu-burusiya-yitwaje-ifoto-118782.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)