Impinduka mu mategeko y'umupira w'amaguru zemejwe na FIFA mbere ya 2026 FIFA World Cup - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje amategeko mashya agamije kwihutisha umukino no kugabanya guta igihe. Aya mategeko azatangira gukoreshwa mu marushanwa ya FIFA Series mbere yo gukoreshwa mu gikombe cy'Isi cya 2026.

Umukinnyi usimbuwe agomba kuva mu kibuga mu masegonda 10, naho usimbura agategereza umunota umwe mbere yo kwinjira. Kurengura umupira uvuye ku murongo (throw-in) bigomba gukorwa mu masegonda 5; bitaba ibyo, umupira uhabwa ikipe bahanganye.

Umukinnyi uhawe ubuvuzi azajya asohoka hanze y'ikibuga umunota umwe mbere yo kugaruka. VAR izafasha gusuzuma amakosa agaragara, harimo ikarita ya kabiri y'umuhondo n'imyanzuro ya koruneri.

Written by Alexandre Rugwiza



Source : https://yegob.rw/impinduka-mu-mategeko-yumupira-wamaguru-zemejwe-na-fifa-mbere-ya-2026-fifa-world-cup/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)