Umunyamakuru akaba na Team Manager wa Gasogi United, Kabera Fidele, yifatiye ku gahanga abasifuzi baraye basifuye umukino APR FC yabasezereyemo mu gikombe cy'Amahoro ko ari bo bayifashije.
Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 kuri Kigali Pele Stadium aho APR FC yatsinze Gasogi United 4-0 iyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 4-1 kuko umukino ubanza Gasogi United yari yatsinze 1-0.
Mu kiganiro cy'incamake z'imikino kuri Radio1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyakozwe na Kabera Fidele akaba na Team Manager wa Gasogi United, yavuze ko ari igisebo kuri APR FC kuba itabasha gutsinda Gasogi idafashijwe n'abasifuzi.
Ati "Ni igisebo ku mupira w'amaguru wo mu Rwanda, ni isoni ku ikipe nka APR FC, ikomeye mu nguni zose, ikomeye ku bakinnyi, ku batoza, ikomeye mu mibereho ariko ikaba idashobora gutsinda Gasogi United hatajemo akaboko k'umusifuzi, ni yo mpamvu tujya tuvuga ngo iyi kipe dukomeze tuyizere?"
Yakomeje avuga ko wagira ngo abasifuzi bari barimo bashyira mu bikorwa amabwiriza bahawe maze umukino ugenda uko wateguwe.
Ati 'Abasifuzi bari bahawe amabwiriza, ngira ngo ahari byari ugufasha APR FC gutsinda Gasogi United FC ibitego biri hejuru ya bine ni ko navuga. Navuga ko ubutumwa bahawe babukoze neza cyangwa se ibyo bifuzaga byagezweho.'
'Biteye isoni n'agahinda kubona umukino Ugirashebuja Ibrahim yasifuye ku munsi w'ejo, akandamiza Gasogi United, ayirwanya, ayishotora, amakarita y'umuhondo menshi hakiri kare cyane, atanabaho. Hari ukwima amahirwe Gasogi akayaha APR, byari bibi kuri Ugirashebuja Ibrahim. Na we arabizi aho ari, yaba yabikoze abishaka [...]. Wabonaga wagira ngo ni ubushake.'
Yanagarutse k'umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Saidi avuga ko akunze kubogama inshuro nyinshi iyo yasifuriye Gasogi United FC.
Ati 'Abasifuzi bo ku mpande barimo Ndayisaba Saidi wari umaze imyaka ine cyangwa itanu adasifurira Gasogi United, yagarutse asubiramo ibyo yari yarakoze mbere, byo kwiba ku bushake Gasogi United.'
Nyuma yo gutsinda Gasogi United, APR FC ikaba yageze muri 1/2 aho igomba guhura n'izakomeza hagati ya Etincelles na Bugesera FC.
Source : http://isimbi.rw/biteye-isoni-ku-ikipe-nka-apr-fc-itatsinda-gasogi-idafashijwe-n-abasifuzi-team.html