Aimable Karasira yavuze ko ubuzima bwe buri mu Kaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumba cy'urukiko cyari kizengurutswe n'abashinzwe umutekano benshi, yavuze ko afungiwe mu kato kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga asaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Karasira aregwa ibyaha birimo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, no gukwirakwiza ibihuha, ibi byaha byose arabihakana.

Uyu yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda washinze urubuga rwa YouTube yavugiragaho amagambo arimo no kunenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Uyu munsi yasubiyemo ko arwaye ihungabana n'agahinda gakabije hamwe na diabete, kandi akaba adahabwa ubuvuzi bukwiye.

Ni ubwa gatatu atanze inzitizi asaba gufungurwa akaburana urubanza rwe mu mizi adafunze.

Yabwiye umucamanza ko aho afungiye atemererwa kubona dosiye ikubiyemo ibirego kandi adahabwa umwanya uhagije wo kuvugana n'umwunganizi we mu mategeko.

Uyu mwunganizi we, Me Gatera Gashabana, yabwiye urukiko ko uburwayi bwa Karasira bwongerwa n'uburyo bubi afunzwemo kandi akaba atemererwa guhura n'abaganga b'inzobere.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira afunzwe kimwe n'abandi.

Bwongeraho ko uburwayi afite butamubuza kuburana bityo ko agomba gukomeza kuburana afunze.

Urukiko rwavuze ko ruzafata umwanzuro ku nzitizi Karasira yatanze tariki 11 z'uku kwezi kwa Nyakanga.

Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi (05) 2021, hashize amezi abiri yakatiwe gufungwa by'agateganyo iminsi 30 ategereje urubanza mu mizi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Aimable-Karasira-yavuze-ko-ubuzima-bwe-buri-mu-Kaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)