Polisi y'Igihugu igiye kumurika ikarita y'imikoreshereze y'imihanda muri CHOGM - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CHOGM itegerejwe kubera mu Rwanda ku wa 20-26 Kamena 2022. Mbere y'aya matariki ariko hari ibindi bikorwa biteganyijwe na byo bizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye.

Biteganyijwe ko abasaga 5000 bazitabira iyi nama izabera mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali; barimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma barenga 45, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza n'Igikomangoma cy'Ubwami bw'u Bwongereza, Charles n'umufasha we.

Umutekano w'abazitabira CHOGM ni wo bamwe bahereyeho bagaragaza impungenge ko mu gihe cy'inama, abatuye Umujyi wa Kigali bashobora kutazoroherwa no gukora ingendo zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, babwiye RBA ko imyiteguro yo kwakira iyi nama iri kugana ku musozo kandi buri kimwe kiri ku murongo.

CP Kabera yahumurije abaturage bagize impungenge ko imihanda yo muri Kigali izafungwa mu gihe cya CHOGM.

Ati 'Inama yateganyirijwe aho izabera. Uko byagaragaye imihanda izakomeza ari nyabagendwa. Mu gihe abashyitsi bari kunyura mu mihanda, mu cyiciro cya mbere bakigera mu gihugu, hashobora gufungwa igihe gito ngo abashyitsi bahabwe inzira.''

Yavuze ko no mu gihe cy'inama hazajya hashyirwaho imihanda yagenewe abashyitsi kandi ibe izwi.

Yakomeje avuga ko mu gufasha abaturage kumenya imihanda bazakoresha, Polisi izamurika ikarita yerekana igomba kwifashishwa.

Ati 'Ejo hazatangwa ikarita y'uburyo ibikorwa bizakorwa ku wa 16 Kamena, n'imihanda izakoreshwa. Umunsi ku wundi tuzatanga gahunda y'uburyo imihanda izakoreshwa yaba izakoreshwa n'abashyitsi cyangwa abatuye mu Mujyi wa Kigali.''

'Ni ikarita ireba Umujyi wa Kigali, tuzatangaza imihanda umunsi umwe mbere kugira ngo abantu bategure gahunda zabo hakiri kare.''

CP Kabera yavuze ko bizera ko iyi gahunda izatanga umusaruro kandi abantu bose bazagezwaho amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

Mu kurushaho gufasha abaturage, hazanashyirwaho abapolisi bihariye bazajya babayobora mu gihe bibaye ngombwa.

Abaturage bagiriwe inama yo gukurikirana amatangazo atangwa, koroherana mu muhanda kuko byatuma hatabaho umuvundo ndetse no gutanga amakuru ku ho babona hari imbogamizi.

Meya Rubingisa na we yavuze ko imyiteguro irimbanyije muri gahunda yo kurushaho kurimbisha umujyi no gusoza ibikorwaremezo birimo imihanda biri kubakwa.

Ati 'Turagenda dutegura abaturage ngo bazakire abashyitsi na yombi. Ibikorwa birarimbanyije.''

Yavuze ko imihanda mishya yubatswe ari yo izafasha abaturage mu gihe indi yaba iri gukoreshwa n'abashyitsi.

Yakomeje Ati 'Tuzajya kugera igihe cyo kwakira abashyitsi imihanda yuzuye. Aho bikenewe ko hongerwa imbaraga bizongerwa.''

Yasabye abaturage kurangwa n'isuku, kwakira neza abashyitsi no kuba maso bakabyaza umusaruro amahirwe menshi ari muri CHOGM.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, bashimangiye ko imyiteguro yo kwakira Inama ya CHOGM iri kugana ku musozo kandi buri kimwe kiri ku murongo
Polisi y'Igihugu igiye kumurika ikarita y'imikoreshereze y'imihanda mu gihe cya CHOGM



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-igihugu-igiye-kumurika-ikarita-y-imikoreshereze-y-imihanda-muri-chogm

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)