Ngororero: RIB yaburiye abarimu bahohotera abanyeshuri bitwaje ububasha babafiteho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanganga mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle yasabye  abanyeshuri kudahishira abarimu babima amanota bashaka kubahohotera. Mu byo bemereye uru rwego, ni uko bagiye kuba ijwi rya RIB muri bagenzi babo, bagaharanira kwanga icyaha no kugishorwamo, ariko kandi bakanamagana ababahohotera bitwaje ubushobozi babafiteho. Ni mu bukangurambaga uru rwego rwagiriye mu bigo by'amashuri byahurijwe hamwe.

Uyu muyobozi muri RIB, ibi yabigarutseho mu gikorwa cy'ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba mu karere ka Ngororero, aho byabereye mu ishuri rya College de l'Immacule de Conception de Muramba kuri uyu wa 10 Kamena 2022.

Mu byo baganiriyeho, bibanze ku gukumira ibyaha byiganjemo ibyo Gusambanya abana, Gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n'ibindi byaha birimo ibigendanye n'ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw'ubutagondwa n'iterabwoba.

Kalihangababo ati' Bana bacu, mukwiye kwirinda ababashora mu byaha kandi mwaratumwe kwiga, ariko na none mwihishira abarimu babima amanota babashakaho ishimishamubiri cyangwa izindi nyungu zihariye. Mukwiye kujya mubivuga bagafatwa bakaryoza ibyo byaha bashaka kubashoramo. Mwirinde aba bose bitwa ko bafite icyo babamariye kugirango namwe mubakorere ibyo bashaka'.

Yongeyeho ko umurezi mwiza akwiye kurinda abana, ariko iyo birenze kubafasha biba bigiye kubyara icyaha. Yabasabye kwirinda ibyatuma RiB iza kubagenzaho ibyaha bakoreye abanyeshuri babereye abarezi bitwaje ko babafiteho ubushobozi bwo kugira ibyo babima kandi byagakwiye kubafasha mu myigire yabo.

Nishimwe Aime, umunyeshuri mu ishuri Nderabarezi rya Muramba (TTC Muramba) avuga ko nyuma y'ubu bukangurambaga bwa RIB bamenye amayeri abashaka kubashuka bakoresha ngo babacuruze cyangwa babakoreshe ibyaha. Avuga ko bagiye kubirinda ahubwo bakajya bamenyesha ababyeyi ibyo bungutse n'ibyo baganirijwe n'abo batazi babashakaho ubucuti.

Yagize ati' Tumenye amayeri bakoresha bashaka kudushuka no kudushora mu byaha  batwizeza akazi keza, ariko twigishijwe ko tugomba kubanza gushungura neza  impamvu bashaka kurusha impuhwe ababyeyi bacu ndetse tugaharanira guteza imbere Igihugu cyacu kandi tuzigisha abandi kugirango badashukwa n'abashaka kubashora mu byaha'.

Ingabire Intime Christella, yiga mu ishuri rya College Immacule de Conception/Muramba avuga ko ababashuka babashukisha amashusho y'Urukozasoni(Prono), kubizeza akazi no kubishyurira amashuri no kubizeza ko bazabagira abagore babo ndetse bakabaha impano bashingiye k'ubushobozi bw'ababyeyi babo. Ahamya ko kugirango ibyo babyirinde, ababyeyi bakwiye kujya bababa hafi ndetse bakabaganiriza. Avuga kandi ko ubu butumwa bwa RIB baherewe ku ishuri bagomba kubugeza ku bandi kugirango ababashuka bazasange barajijutse.

Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ndetse basobanuza ibyo batazi, batumva.

Yagize ati' Nibyo tumenye ibyo badushukisha ndetse tugomba kurenga ibyo batwizeza tukabasha kwiyakira no kwemera ibyo ababyeyi bacu baduha kuko abashuka urubyiruko bahera ku bushobozi bucye bw'Ababyeyi, ariko tugomba kujya tubivuga, ariko ubu butumwa duhawe tugomba kujya tubugeza ku bandi batageze hano kugirango abaza kudushuka bazasange twese twaramenye ukuri ntaho baca batubeshya'.

Ishimwe Divine, yiga muri TTC Muramba avuga ko ibyaha bikorerwa abana no ku mashuri bishobora kuhagaragara, ko bityo bagiye kujya batanga amakuru kugirango bihashywe hakiri kare, ababikora batarangiza ubuzima bw'ababikorerwa.

Abakobwa basanga nta mpamvu yo guhishira ababangiriza ahaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba wari uhagarariye ubuyobozi bw'intara, Uwambajemaliya Florence yemeza ko urubyiruko ruteguwe neza rwateza imbere Igihugu rugaharanira kwiteza imbere, rukirinda ibyaha bitandukanye rushorwamo n'abafite inyungu bashaka kugeraho.

Yagize ati' Igihugu cyacu gikeneye abaturage beza kandi bazavamo ababyeyi b'intangarugero, ndetse ikiyongereyeho gikeneye abayobozi beza ariko ntabwo twabigeraho tugifite urubyiruko rushorwa mu byaha. Urubyiruko ruteguwe neza rubasha kwiteza imbere rugafasha n'Igihugu kuzamuka mu iterambere, ariko ibi byaha byibasira abakiri bato twese biratureba tubyamagane'.

Muri ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko mu mwaka wa 2020 -2021 abana batewe inda bagera ku 136 naho muri 2021-2022 abasaga 60 nibo batewe inda. Gusa, hari n'abakoresha ibiyobyabwenge.

Muri ubu bukangurambaga kandi, umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yavuze ko hari urubyiruko rusaga 190 rwajyanwe iwawa, ariko bamwe baragarutse bari mu rugo kandi bagaragaza ibimenyetso byo kugendera kure ibyaha byari byaratumye bajyanwayo. Yemeza ko batazigera bahagarara kuko utubyiruko rukwiye gutozwa kwanga ibyaha.

Muri iki gikorwa, hahujwe abanyeshuri bo mu mashuri ya Gs Muramba B, College de l'Immacule Conception de Muramba, Ishuri ry'Imyuga rya Muramba ryitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga (TVET Muramba), Ishuri Nderabarezi rya Muramba (TTC Muramba) hagamijwe gukangurira abanyeshuri kwirinda ibyaha bibangamiye urubyiruko.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/ngororero-rib-yaburiye-abarimu-bahohotera-abanyeshuri-bitwaje-ububasha-babafiteho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)