Musore/mugabo ongera amasohoro yawe ukora ibi bintu byihuse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibintu bito wakora maze ukongera ingano y'amasohoro ku muntu w'igitsinagabo nk'uko abashakashatsi babigaragaje.Nibyo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

Rya indyo yuzuye

Kugira ngo amasohoro yiyongere, umugabo akwiye kurya indyo yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye muri poroteyine, imboga, n'ibinyampeke.

Ikindi kigarukwaho ni ubunyobwa, amazi menshi , ikawa, ibiribwa bitukura (nk'inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z'inka, urusenda…
Hiyongeraho 'Chocolat yijimye.

 Ruhuka, nywa inzoga nke

Indi nama ku bagabo ni ukuruhuka no guhindura ibitekerezo, kunywa inzoga nkeya no kwirinda itabi n'ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

 Kora siporo

Hari kandi gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri : ' Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry'imisemburo ya 'testosterone' mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry'amasohoro.

Siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa 'adrenal steroid' ituma habaho igabanuka rya 'testosterone'. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda'.

Na none umubyibuho ukabije ni uwo kwirinda, umugabo akihatira kwivuza kare mu gihe arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk'imitezi, mburugu n'izindi.

Irinde kubangamira udusabo tw'intanga twawe

Hari impamvu iki gice cy'umubiri cyaremewe hanze y'ibindi kandi kibaba gikenera ubwisanzure. Iyo udusabo tw'intanga tugize ubushyuhe bwinshi ntitubasha gukora amasohoro ahagije.

Ikindi, irinde kwambara imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita 'mpande eshatu' (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk'agakabutura izwi ku izina rya 'boxer' kuko ariyo itanga umudendezo'.



Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-ongera-amasohoro-yawe-ukora-ibi-bintu-byihuse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)