Umugabo usa nka Ndimbati akomeje kuvugisha abatari bake (video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Nizeyimana Hamza akomeje gutangaza abatari bake kubera uburyo asa nka Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka NDIMBATI .Uyu mugabo utuye ahazwi nka Rwagitima mu ntara y'i Burasirazuba ntiwamutandukanye na Ndimbati kuko barasa cyane.

Uyu mugabo aganira na The Choice Live kuri Youtube yasobanuye ko impamvu asa nka Ndimbati ari umuvandimwe we, uyu mugabo akaba ari we muto kuri Ndimbati.Hamza yavuze ko abantu batari bake aho atuye bamwitiranya na Ndimbati kubera ukuntu basa cyane.Hamza avuga ko kuri ubu yatangiye na we gukina amwe mu mafilime mukuru we yakinaga ,ahanini bitewe n'uko babonye afite imiterere imeze nk'iye cyane.

Niziyemana wamaze guhabwa izina rya Ndimbati kubera uburyo basa, avuga ko kuba bamwita Ndimbati akaba ari n'umuvandimwe we, ntacyo bimutwaye.

Ati 'Nabikoraho iki se? mbyakira gutyo rimwe na rimwe hari igihe najyaga mu modoka ngahita muhamagara nti 'bimeze gute ko bampamagara bazi ko ari wowe' ariko nkabyakira gutyo.'

Yavuze ko yababajwe n'ifungwa ry'umuvandimwe we ubu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y'uko afatiwe icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo kubera ibyo akurikiranyweho birimo gusambanya umukobwa.



Source : https://yegob.rw/umugabo-usa-nka-ndimbati-akomeje-kuvugisha-abatari-bake-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)