Mu Rwanda habaye igikorwa cyo guhuza abafite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera ibikorwa by'imurikagurisha 'Expo Ground', cyatangiye saa mbiri n'igice z'amanywa gihuriramo abafite ubumuga butandukanye barimo abatabona, abatumva n'abafite ubundi bumuga bw'ingingo z'umubiri. Cyari kitabiriwe na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, umuyobozi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, uhagarariye NCPD mu gihugu n'abandi.


Umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali

Igikorwa cyabimburiwe no kwakira abayobozi batandukanye no kumurikirwa bimwe mu bikorwa aba bafite ubumuga bagenda bakora; nka koperative Urumuri ikora amasabune, New Strong technical Company yubakisha ikanakora n'amarangi, Kigali Deaf Art Gallery ishushanya n'ibindi bikorwa byamuritswe birimo kudoda, kubyina kinyarwanda, byahuriyemo abafite ubumuga bwo kutabona n'abafite ubumuga bwo kutumva.

Ibi byakurikiwe n'ijambo ry'uhagarariye JURU Initiative, Ruhumuriza Justin atangaza umubare w'abafite ubumuga bujuje imyaka yo gukora mu gihugu aho ungana na 15.5%, ndetse kuva mu mwaka wa 2021 abafite ubumuga badafite akazi bangana na 31.2%. Yakomereje ku mbogamizi bahura nazo ku murimo nko kutabasha kugera mu nyubako zimwe na zimwe kuko ntahagenewe kunyura abafite ubumuga hahari, no kutoroherezwa mu bushobozi bwo kubona aho bakorera mu imurikagurishwa n'ahandi.  

Izi mbogamizi kandi zagarutsweho na Charles Komezusenge ufite ubumuga bw'uruhu, wavuze ko bagorwa no kubona akazi mu gihe basabwa uburambe mu kazi bw'imyaka myinshi kandi abenshi aribwo baba barangije kwiga cyangwa bari bamaze igihe kinini badakora. Yongeye ndetse gusaba ko abafite ubumuga mu mashuri bajya boroherezwa ugereranyije n'abandi kuko bagorwa no kwiga cyane. 


Charles uhagarariye abafite ubumuga


Umwe mu bakozi ba Kaminuza y'u Rwanda nawe mu ijambo rye, yagarutse ku bushobozi bw'abafite ubumuga, atanga ingero z'abanyeshuri bahiga bafite ubumuga ko batsinda ku rwego ruri hejuru, ndetse atanga n'ingero z'abakozi bafite ubumuga barimo abarimu 2 bo muri Kaminuza ya Rukara batabona na mba, umuyobozi wungirije waho ufite ubumuga bw'ingingo ndetse n'umwarimu 1 wo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ufite ubumuga bwo kutabona.


Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama agendeye ku ngero yatanze ko abafite ubumuga bashoboye, akoresheje ijambo 'Disability is not inability'. 

Joseph uhagarariye Digital jobs mu ijambo rye, yasobanuye ibyo iki kigo gikora harimo guhuza abakozi n'abakoresha batandukanye bifashishije ikoranabuhanga, akomeza avuga n'ibyiza byo gukorana nabo ko byagaragaye ko barangara gake ugereranyije n'abandi.


Habayeho umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku bigo bitandukanye birimo ibikoreramo aba bafite ubumuga, ibibakoresha n'ibibafasha mu kugezwaho serivisi zitandukanye nka Dotpharm ibagezaho imiti, bazishyikirizwa n'abayobozi bakuru bari bitabiriye barimo Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Fanfan.

Abakoresha bahawe impamyabushobozi

Bimwe mu bikorwa by'abafite ubumuga

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Bwana Rwanyindo Fanfan mu ijambo rye yatangiye ashimira abateguye iki gikorwa, akomeza avuga ko atewe ishema na bimwe mu bikorwa byagaragajwe n'abafite ubumuga, kandi ko abafite ubumuga ari abantu nk'abandi bashoboye. 

Yanasubije bimwe mu bibazo byagaragajwe akangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubajyana mu ishuri, anagaruka ku kibazo cy'abasabwa uburambe mu kazi avuga ko akazi ka Leta gatangwa hagendewe ku mpamyabushobozi kurusha uburambe.

Minisitiri ushinzwe Abakozi ba Leta n'Umurimo.

Mu gusoza iki gikorwa habayeho ibiganiro bwite hagati y'abafite ibigo by'umurimo n'abafite ubumuga, bisozwa no gusangira ifunguro rya saa sita hagati y'abari bitabiriye. 


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118605/mu-rwanda-habaye-igikorwa-cyo-guhuza-abafite-ubumuga-nabakoresha-bagaragaza-ko-bashoboye-k-118605.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)