Imiyoborere inoze y'abagenzuzi bwite yagaragajwe nk'inkingi ya mwamba mu iterambere rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibi byagaragajwe muri iyi nama ya 'AFIIA 2025' yatangiye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, ikazasoza ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka, aho bagaragaje ko gukorera mu mucyo no kuyoborwa n'indangagaciro ari wo musingi w'iterambere.

Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu, yavuze ko imiyoborere myiza ari kimwe mu bikoresho bikomeye bafite byo kubaka ejo hazaza h'ibihugu bya Afurika.

Yagize ati 'Hashize igihe kinini imiyoborere mibi ibangamira iterambere rya Afurika, igasenya icyizere cy'abaturage, igatuma inzego za Leta n'izabikorera zidakora neza nk'uko bikwiye, ndetse ikagabanya amahirwe y'abaturage.'

Yakomeje ati 'Ariko turabona impinduka nziza, aho imiyoborere myiza irimo kuzamura ibihugu, urugero nk'u Rwanda rugaragaza ishusho nziza y'icyo imiyoborere inoze ishobora kugeraho namwe mukigera hano mwabyiboneye.'

Yavuze ko mu Rwanda, abagenzuzi bwite mu bigo bitandukanye bari mu murongo w'imiyoborere myiza n'ingamba zifatika byatumye bashobora gukorera abaturage mu bushishozi, banarinda neza umutungo wabo.

Umuyobozi Mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe, yavuze ko imiyoborere ari ryo shingiro ry'iterambere rirambye, ririmo ubutabera, umutekano n'ubukungu. Ahamya ko ari igikoresho gikomeye kigaragaza imbaraga z'inzego, ubunyangamugayo bw'ubuyobozi n'iterambere ry'igihugu.

Yagize ati 'Turasabwa gufatanya, kuyobora tudatinya no gushyiraho politiki zifasha abaturage bacu. Isi yose ireba uko Afurika yitwara. Tugomba kwitwara neza, tukabyitaho dufite ubushake. Tugomba gufatanya mu bushishozi, twubake ibikorwa bishya, ubukungu bushya n'umugabane uharanira ubumwe, umucyo n'impinduka zishingiye ku ndangagaciro.'

Yabasabye ko bagomba kubaka inzego n'imiyoborere ifite ubushobozi, zitanga serivisi zinoze kandi zifasha abaturage binyuze mu kuyobora bashingiye ku ndangagaciro, ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kuyoboka ikoranabuhanga.

Ati 'Ibyo twabigeraho tunihutisha impinduka mu bigo bya Leta n'ibyigenga hifashishijwe igenzura ryimbitse, gushyiraho ingamba zishingiye ku musaruro no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano.'

Iyi nama ya African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA), ibaye ku nshuro ya 11, bwa mbere mu Rwanda, aho yitabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n'ahandi.

Inama ya AFIIA 2025 yitabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n'ahandi
Umuyobozi mukuru wa AFIIA, Ruth Doreen Mutebe yavuze ko Abagenzuzi bwite mu bigo bitanduakanye bakwiye kugira umuhate n'ubufatanye ku rushaho kunoza ibyo bakora
Umuyobozi w'Urwego Rushinzwe Ubugenzuzi Bwite bw'Imari ya leta mu bigo byo mu Rwanda, Fred Twagirayezu, yasabye Abagenzuzi bose bari hano bakurikiza ayo mahame
Abayobozi batandukanye bitabiriye AFFIA 2025 ku bwinshi rwose
Abayobozi batandukanye bo nzego zifite aho zihuriye n'ubugenzuzi bwite mu bigo bya leta n'iby'abikorera basabye abakora muri ibyo bigo guharanira kuba abanyakuri no gushyira ubutabera mu kazi kabo
African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA) ibaye ku nshuro ya 11
Abitabiriye iyi nama ya AFIIA 2025 bavuga ko kuba bagirana inama nk'izi bibasubizamo icyizere cy'uko impinduka zishoboka igihe imiyoborere myiza ishyizwe mu muco w'ibihugu byabo
Abitabiriye inama ya AFFIA 2025 basabwe kwihutisha impinduka mu bigo bya Leta n'ibyigenga hagamijwe kugira imiyoborere myiza

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiyoborere-inoze-y-abagenzuzi-bwite-yagaragajwe-nk-inkingi-ya-mwamba-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025