Biratangaje! Ikigo abahungu biga bambaye amaj... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta minsi myinshi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto imwe cyangwa abiri, agaragaza abanyeshuri biganjemo abahungu bambaye amajipo. Benshi mu babonye aya mafoto hari ababifashe nk'amakabyankuru n'ababyemeye bakumva ari ishyano ryaba ryaguye, kuba umuhungu yakwambara ijipo ku mpamvu iyo ariyo yose. Gusa hari amashusho amwe n'amwe atangiye kujya akwirakwira y'abahungu biyambariye amajipo! Reka tunyarukire muri Nyakasura School turebe uko byifashe.

Amakuru dukesha Daily Nation avuga ko iri shuri rya Nyakasura School ryatangijwe n'mumisiyoneri w'umunya-Écosse, witwaga Lieutenant Ernest William Eborhard Calwell, wari uzwi cyane nka 'Commander' mu mwaka w'1926. Uyu mugabo akigera muri iki gice yerekeje ku bwami bwa Buganda, ashaka ko umuco w'iwabo awukwiza muri ubwo bwami ariko ubwami buramuhakanira. Nyuma ariko Commander yaje guhabwa agace ka Nyakasura, ari naho iri shuri riherereye maze aritangiza atyo. Uyu Commander mu gushaka guhuza imico y'iwabo n'iryo shuri, yarigeneye impuzankano yatumye ryogera ku Isi hose ndetse bikaba byaranarishyize ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mwambaro uzwi ku izina rya 'Kilt' udoze nk'ijipo isa n'itaratse, inafite amarinda ariko ikaba itagira umufuka n'umwe. Imbere muri 'Kilt' haba hadodeyemo ibyo twagereranya n'ikabutura ntoya, ariko iba iri hejuru y'amavi ku buryo utayibonesha amaso. Mu gihugu cya Écosse uyu mwambaro wambarwaga n'abagabo gusa mu gihe cya kera, ariko kuri ubu wambarwa n'abagabo ndetse n'abagore. Uwo muco wo kwambara amajipo ku bahungu, niho wakomotse maze uba umwihariko mu kigo cy'amashuri cya Uganda, kuko nta handi na hamwe bambara gutyo muri icyo gihugu cyagwa se no muri Afurika yose. Gusa abarimu n'abandi bakozi b'iryo shuri ntibasabwa kwambara ayo majipo, kuko afatwa gusa nk'umwambaro w'ishuri.

Inzego z'uburezi muri Uganda zivuga ko iri shuri ari indashyikirwa mu burezi ritanga. Abahiga, abarimu n'ubuyobozi bavuga ko uyu mwambaro ntacyo utwaye kandi bishimira kuba utuma ishuri ryabo riba umwihariko rikanakurura ba mukerarugendo, kuko bitangaza benshi kugeza bahigereye ari nako basigira iryo shuri imfashanyo. Gusa bose bemeza ko mu gutangira abahungu bibagora kumenyera kwambara 'Kilt', kandi bari bamenyereye kwambara amapantaro asanzwe ariko bageraho bakamenyera.

Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Nyakasura, Frank Manyindo yasobanuye ko abanyeshuri b'igitsina gabo bamenyereye kwambara ayo majipo ku ishuri, kandi ko batakibifata nk'ikibazo rwose.

Manyindo aganira na Afrimax, yatangaje ko icyemezo cy'uko abanyeshuri b'igitsina gabo bambara amajipo byabagize ikigo gikomeye cyane. Ati: 'Muri Uganda nitwe shuri ryonyine ryambara gutya. Hari abanyeshuri bamwe baza baturutse mu mahanga nko mu Rwanda no muri Kenya. Nko mu myaka ibiri ishize twagize n'abanyeshuri bavuye muri Sudani y'Epfo, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Tanzania'.

Iri shuri ryitabiriye amarushanwa agiye akomeye ku Isi mu mpano zinyuranye kandi rikitwara neza, kuko rifite imidari n'ibikombe byinshi. Abahize na bo bajya bahagaruka mu kwerekana ko ryabateje intambwe mu buzima bwabo.  Abanyeshuri baryo b'abahungu mu minsi y'amasomo ni bwo bambara umwabaro wa 'Kilt', ariko mu gihe batari mu ishuri bambara amapantaro asanzwe. Aba banyeshuri bariga bagatsinda, ndetse banatsinda neza ku rwego rw'igihugu. Ibi, reka bitume dusoza twibaza niba koko imyabarire runaka hari icyo ishobora guhindura ku bushobozi bw'umuntu, cyangwa niba byose ari imyumvire n'akamenyero.

Amafoto



Umwambaro wa 'Kilt' nta mufuka ugira wo kubikamo



Abasoje muri iki kigo bajya bagaruka bakisanisha  n'abakihiga




Ntago buri gihe abahungu bahora bambaye ayo majipo






Ni ishuri ryakira n'abanyamahanga 















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118607/biratangaje-ikigo-abahungu-biga-bambaye-amajipo-gikomeje-gutangaza-isi-harimo-nabanyarwand-118607.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)