Musanze: Inyubako yakoreragamo akabari yahiye irakongoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Muko, Akagali ka Kivugiza, mu Mudugudu wa Isangano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko icyateye iyi nkongi y'umuriro kiri gukurikiranwa.

Ati 'Inzu yibyumba bine ya Nzamwita Vincent yakorerwagamo akabari, ububiko bw'inzoga ndetse harimo icyumba cyakoreragamo koperative y'ubudozi yitwa Ihogoza Muko, yose yafashwe n'inkongi y'umuriro, gusa Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y'umuriro rya Musanze, bihutiye kuhagera barazimya. Ntawayigiriyemo ikibazo keretse ibintu byangiritse gusa.'

Yakomeje avuga ko ibyangijwe n'iyi nkongi y'umuriro bikibarurwa ndetse ko hatangiye iperereza ku cyayiteye.

Yasabye abaturage kwihugura ku bumenyi bw'ibirimo imikoreshereze ya gaz ikoreshwa mu guteka, kugura ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro ndetse no kwihugura ku kubikoresha.

Yanabibukije kugira ubwishingizi bw'inyubako zabo n'ubucuruzi bwabo, kuko impanuka zitera zidateguje.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-inyubako-yakoreragamo-akabari-yahiye-irakongoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025