
Icyakora hari abiyemeza, akumva ko inzira zose byanyuramo agomba gukabya inzozi ze uko byagenda kose, kabone n'iyo yaba nta bushobozi afite bwo gukora ubwo bukwe bw'akataraboneka.
Iyo myumvire ni imwe ituma umuntu ajya kwaka imyenda y'umurengera, haba muri banki cyangwa muri bagenzi be, ariko ashaka gukabya za nzozi.
Ibyo bijyana n'ibyateye wagira ngo gukora ubukwe hari 'formule' izwi bigomba gukurikiza, aho ubona bimwe mu bigize imihango y'ubukwe bitwara amafaranga menshi, biramutse bitanakuwemo nta cya byakwica.
Ntiwakwirengagiza kandi abakora ubukwe bw'agatangaza bashaka kwemeza abantu cyangwa bakabikora mu buryo bwo guhangana, kuko inshuti ye yabukoze cyangwa umukozi bakorana, na we agakubita agatoki ku kandi ati 'nzamwemeza.'
Iyo agize amahirwe ya mafaranga akayabona, akora ubukwe bw'igitangaza koko, ariko kuko nyine butajyanye n'amikoro ye mu mezi ane akurikiyeho, ibibazo bitangira kuba ibibazo, akagenda yububa acengana n'abo abereyemo amadeni.
Aha ni ha handi ugasanga umuntu imyaka yagombaga kuba ari gutera imbere ayimaze yishyura ibyakoreshejwe mu masaha atagera no kuri 24 kandi nta nyungu byazanye.
Ese koko birakwiye ko umuntu afata ideni?
IGIHE yaganiriye n'abaturage batandukanye barimo n'abakoze ubukwe, batanga ibitekerezo bitandukanye by'uko babyumva.
Niyitegeka Nathanael yavuze ko gusaba inguzanyo umuntu agiye gukora ubukwe ari ibintu byeze, icyakora nta kabuza biteza igihombo uwo muryango ugiye kubana.
Yagize ati 'Ntabwo bikwiriye ko ujya gufata ideni kugira ngo ukore ubukwe ugamije kunezeza abantu, iyo bigenze gutyo birangira bishyize rwa rugo mu gihombo.'
Yavuze ko we igihe yakoraga ubukwe atigeze ashaka kwemeza abantu ahubwo yakoze ibijyanye n'ubushobozi bwe kandi ntibyabujije ko ubukwe butahwa.
Uwizeye utuye i Kabuga we avuga ko iyo abantu bafashe inguzanyo kugira ngo bakore ubukwe bituma umuryango usenyuka mbere y'uko wubakwa.
Ati 'Mu bukwe abantu bakoresha amafaranga menshi kandi yakabaye azamura uwo muryango, gufata miliyoni 5 Frw ukazishora mu bukwe uba ugiye gusesagura kuko biragoye ko ayo mafaranga uzayasubizaho byoroshye.'
Kureka gukora ubumwe byaba ari uguta umuco?
Ubukwe ni ikintu gikomeye mu muco Nyarwanda, buri mubyeyi wese aba yumva ari ishema kubona umwana we abukoze, ariko se tuzishime aho tutishyikira kugira ngo tudatakaza umuco?
Sinzabakwira Jean Damascene, we abona ko byose bipfira mu gukora ibyo umuntu adashoboye, ko umuntu wese yakora ubukwe mu bushobozi afite kandi bukagenda neza.
Ati 'Nta mpamvu yo gushaka ibyishimo bikujyana mu gihombo, birashoboka ko watumira abantu 20 ushoboye kwakira kurenza uko watumira abantu 100 bikagusaba kujya mu ideni.'
Abihuza na Niyitegeka Charlotte, uvuga ko buri muntu yakora ubukwe mu bushobozi bwe ndetse we avuga ko atari bwo bwubaka urugo ahubwo hubaka Imana.
Niyitegeka kandi abona ko mu gihe nta bushobozi buhari, icyiza ari uko abantu babana bakazakora ubukwe nyuma barabonye ubushobozi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inguzanyo-yo-gukora-ubukwe-ibitererezo-by-ababukoze