MTN Rwanda yatanze inkunga y'agera muri Miliy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kagari ka Kabaye, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Gicumbi niho habereye umuhango wo gutanga 'Cheque' y'amafaranga yatanzwe na MTN Rwanda, agenewe kuzamura umubare w'abagenerwabikorwa b'uyu mushinga.

Mu Kagari ka Kabaye, hari hateraniye bamwe mu bayobozi n'abakozi ba MTN Rwanda, Aba BRD, ab'ikigo cya EDCL, aba Sosiyete itanga ingufu z'imirasire y'izuba ya BBox, abayobozi b'umurenge ndetse n'abagenerwabikorwa.


Ndagijimana Florence wari uhagarariye umuyobozi w'umurenge wa Nyamiyaga, yatangiye yakira abashyitsi bakaba n'abafatanyabikorwa mu iterambere, ashimira byimazeyo ibigo na Sosiyete bigira uruhare mu kugeza ingufu z'imirasire y'izuba ku baturage ba Gicumbi.

Yavuze ko ari iby'agaciro gakomeye kubona abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga babona uburyo bwo gucana umuriro bahawe nk'inkunga, ashima abafatanyabikorwa badahwema gutekereza ku baturage.


Florence ushinzwe iterambere mu murenge wa Nyamiyaga

Rugamba Denis wari uhagarariye umuyobozi wa BDR yashimangiye ko igihugu gifite intego yo kuzageza ingufu zitanga urumuri ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024, bityo ashimira abaterankunga bakomeje gushyigikira uwo muhigo.

Yashimiye by'umwihariko MTN Rwanda yatanze inkunga itubutse igamije kongera umubare w'abafatanyabikorwa, ndetse anashyikiriza impano y'ishimwe Alain Numa wari uhagarariye umuyobozi wa MTN Rwanda.


Rugamba Denis

Vuningoma Gratien wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa EDCL na we yashimiye MTN Rwanda yatanze inkunga, anashimangira ko ingufu zitanga urumuri zigira akamaro kanini.

Yagize ati "Muzabibonera no ku musaruro w'abanyeshuri, ubundi umwana ava ku ishuri, yabanza gukora imirimo bugahita bwira ntabone uko asubira mu masomo ariko iyo hari umuriro abona igihe cyo gusubiramo bityo no gutsinda ku ishuri bikiyongera."


Vuningoma Gratien wo muri EDCL

Alain Numa wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko MTN Rwanda ari ikigo giha abanyarwanda Serivisi zinoze z'itumanaho ariko kandi kikanajyana na gahunda z'iterambere ry'abaturage.

Aganirira abari bateraniye ku ishuri rya Kabaya, yagize ati "Mu mafaranga muduha ya Serivisi tubagezaho, dukuramo amwe tukayakoresha mu bikorwa biteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange. Ni muri urwo rwego twashyizeho iyi nkunga ngo izazamure umubare w'abagenerwabikorwa bazagerwaho n'ingufu."


Alain Numa wari uhagarariye umuyobozi wa MTN Rwanda

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yihariye 64.6% ku isoko ry'itumanaho, ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998, aho ikomeza gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yayo uko ibihe bisimburana hagamijwe kunoza serivisi igeza ku baturarwanda. Â 

Uretse serivisi zo guhamagaza Telephone itanga, MTN Rwanda ifite serivisi zikoreshwa na benshi mu kwishyura, kuzigama, kohereza, kubitsa, kwakira ndetse no kugurizwa amafaranga, ari zo; Mobile Money, MoMoPay na MoKash Loans.

Mu bikorwa bigamije iterambere ry'abaturage, MTN Rwanda itera inkunga ibijyanye no kugeza amazi n'ingufu ku baturarwanda, itanga ubufasha butandukanye ku batishoboye, iba umufatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye za Leta n'ibindi.




MTN Rwanda yatanze Cheque




Bamwe mu baturage bashyikirijwe ibikoresho bitunganya ingufu z'imirasire y'izuba 



MTN Rwanda yahawe impano y'ishimwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118612/mtn-rwanda-yatanze-inkunga-yagera-muri-miliyoni-10-frw-muri-canachallenge-118612.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)