CYCLING: Mu mpera z'icyumweru, amakipe 19 aza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yo kwaduka kw'icyorezo cya COVID-19, Shampiyona y'amagare mu Rwanda yari imenyerewe mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka, ariko mu myaka ibiri ishize icyorezo cyayibujije kuba kimwe n'ibindi bikorwa byinshi bya Siporo.

FERWACY yateganyije ko mu mpera z'iki cyumweru, tariki 2 na 3 Nyakanga hazakinwa Shampiyona y'umwaka wa 2022, ahazitabira amakipe 19 afite ibyiciro bitandukanye by'abakinnyi ari byo; Abagabo, Abagore, Ingimbi n'Abangavu.

Kuwa 6, tariki ya 2 Nyakanga 2022, hazaba irushanwa ku gusiganwa n'ibihe kwa buri mukinnyi ku giti cye bizwi nka 'Individual Time Trial (ITT)' ribere mu muhanda wa (Nyamata - Mayange - Nyamata) ho mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'iburasirazuba.

Muri 'ITT' izatangira i Saa 10:00 z'igitondo, abangavu bazakora urugendo rw'ibilometero 22, abo mu cyiciro cy'ingimbi bakore urugendo rw'ibilometero 26, cyo kimwe n'abo mu cyiciro cy'abagore bakuru, mu gihe abagabo bakuru bo bazasiganwa n'isaha ahareshya n'ibilometero 34.


Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, uhereye i Saa 10:00 z'igitondo, hazaba gusiganwa bisanzwe (Road Race), aho abarushanwa bazakinira mu muhanda wa (Shyorongi - Base - Gicumbi - Gasanze).

Kuri uwo munsi, abo mu byiciro by'ingimbi, abangavu n'abagore  bazahagurukira Base mu karere ka Rulindo, berekeze i Gicumbi basoreze i Gasanze ahazwi nko ku ndabo, aho bazakora urugendo rwa Kilometero 89,6. 


Ingabire Diane arahabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona

Abo mu cyiciro cy'abagabo bo bazahagurukira i Kanyinya ku biro bya MAGERWA i Saa 09:30, banyure mu mihanda ya Shyorongi - Base - Gicumbi basoreze Gasanze ku Ndabo, ku ntera y'ibilometero 128,8.

Biteganijwe ko Shampiyona ya 2022 izitabirwa n'amakipe 11 asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY, atatu ya Continental ndetse n'atandatu yatumiwe nk'abashyitsi. 

Amakipe y'abanyamuryango ni; Fly Cycling Club, CCA, Muhazi CG, Kigali Cyclicg Club, Kayonza Young Stars, Les Amis Sportif, Benediction Club, Karongi Vision Sports Center, Nyabihu Cycling team, Cine Elmay na Bugesera Cycling team. 

Amakipe yo mu cyiciro cya 'UCI Continental' azitabira ni Pro Touch na May Stars zigiye gukina Shampiyona bwa mbere ndetse na Benediction Ignite y' i Rubavu.

Amakipe yatumiwe ni; Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team, Impeesa na ANCA yose agiye gukina Shampiyona ku nshuro ya mbere.

Ubwo Shampiyona y'u Rwanda iheruka gukinwa mu mwaka wa 2019, Uwizeyimana Bonaventure yahize bagenzi be mu cyiciro cy'abagabo bakuze, nyuma yaho gato yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho atuye kuri ubu.


Uwizeyimana Bonaventure wahagaritse gukina

Icyo gihe, mu cyiciro cy'ingimbi hatsinze Gahembe Bernabe wakiniraga Les Amis Sportif y' I Rwamagana, aho yaje kuva akerekeza muri Benediction Ignite y' i Rubavu akinira kuri ubu.

Mu cyiciro cy'abagore ho, uheruka kwegukana Shampiyona ni Nzayisenga Valentine wakiniraga Benediction Club muri 2019, nyuma akaza kuyivamo yerekeza muri Canyon / SRAM Generation yo mu Budage akinira kuri ubu.

Imikino ya Shampiyona na Rwanda Cycling Cup ni bimwe mu bishingirwaho n'abatoza b'ikipe y'igihugu iyo batoranya abazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, byongeye kandi aya marushanwa yombi atanga amahirwe yo kugaragaza ubushobozi ku bakinnyi baba bifuza gukinira amakipe yo hanze y'igihugu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118614/cycling-mu-mpera-zicyumweru-amakipe-19-azahatana-muri-shampiyona-yari-imaze-imyaka-ibiri-i-118614.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)