Kamonyi: College APPEC yibutse Abanyeshuri, Abarezi n'abayishinze bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ishuri rya College APPEC Remera-Rukoma riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, kuri uyu wa 17 Kamena 2022 bibutse abari abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi bishyize hamwe bagashinga iri shuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Abanyeshuri, Abakozi n'inshuti basabwe kwamagana abagihembera amacakubiri, abakirangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kenshi usanga babikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bwatanzwe n'uwari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yibukije ko abarezi bafite inshingano zo kurera neza abana b'Igihugu no kubasobanurira neza amateka y'Igihugu kugirango' tubashe kuzabona abazayobora Igihugu cyacu neza kizira amacakubiri n'ibindi bibazo bitandukanye'.

Nkurunziza Jean de Dieu.

Yagize ati' Babyeyi namwe bantu bakuru, dukwiye kubwira abana bacu amateka twanyuzemo tukirinda kubabeshya kuko nizo nshingano dufite kugirango tuzabashe kubona abazayobora Igihugu cyacu neza, kugirango kitazongera kugwa mu kaga cyaguyemo Jenoside yakorewe Abatutsi igashoboka'.

Akomeza yibutsa urubyiruko ko rukwiye kugendera kure ibitekerezo by'abapfobya Jenoside. Yabibukije ko abameze batyo batarekeye aho imigambi mibi, kuko bamwe mu bana bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside bagerageza kuyipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga, banyuzaho inyigisho z'uburozi bwo gukangurira abantu inyigisho z'amacakubiri no kutemera ukuri ku byabaye, ndetse n'uruhare rw'ababyeyi babo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu buhamya bwatanzwe na Nsengiyumva Emmanuel warokotse Jenoside, yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko abateguye Jenoside bateye umuruho Igihugu kubera kwica abaturanyi babo basangiraga, bakabambura ababyeyi, abana ndetse n'abavandimwe.

Akomeza ashimira Leta y'u Rwanda kuko yahaye agaciro uburezi, bitandukanye na cyera aho bigaga Politiki mbi yo gutonesha no kurobanura abantu, ikagusiga kandi ufite ubwenge, hakagenda utabikoreye kubera ubwoko ndetse bakaba barahagurutsaga abana hakurikijwe amoko y'Abatutsi, Abatwa n'Abahutu. Yibukije kandi ko iyo myirondoro yanakoreshwaga mu gihe cyo kwaka serivise.

Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi.

Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yasabye abanyeshuri kwirinda abashaka kubashora mu macakubiri, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo kuko Jenoside yatwaye abarerwaga, ababyeyi n'abavandimwe bicwa na bagenzi babo bakuranye cyangwa babonye bakura.

Yagize ati' Hari abarekereje bashaka kubashuka bashaka kubigisha inyigisho z'amacakubiri baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ariko benshi muri mwebwe hari abo mwakagombye kuba mubona mutigeze mubona kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabatwaye, bicwa n'abo baturanye'. Yabasabye kwirinda abantu nk'abo kuko nta keza kabavaho, ko ari uburozi bubi bwakongera gusubiza Igihugu mu icuraburindi.

Benedata, yemeza ko ahazaza heza hejo Igihugu kihafite bityo nta mwana w'u Rwanda ukibuzwa uburenganzira bwo kwiga nkuko Politiki ya cyera yabikoraga, ikemerera igice kimwe kwiga abandi baragizwe abavamahanga, ariko ubu igishyizwe imbere n'Ubumwe budacamo abantu ibice' kuko amateka twabayemo yigishije igihugu. Ntabwo twumvaga ko abacu bazicwa n'abaturanyi twasangiye akabisi n'agahiye. Iyo baza gushishoza inyigisho bahabwaga bakumva ko twese tuva amaraso ntabwo Jenoside yari gushoboka, bari kuyihungira kure'.

Umugwaneza Francois wavuze mu izina ry'Ubuyobozi bw'Ikigo cya College APPEC Remera-Rukoma, yavuze ko ikiraje ishinga iki kigo ari uburezi bufite ireme. Yibukije kandi ko iki kigo cyabayeho kubera Politiki mbi y'abayoboye igihugu kuva mu 1959 -1973, aho iyi Politiki mbi yatumye ababyeyi bo muzahoze ari komini za Musambira, Taba na Kayenzi bishyira hamwe kugirango Politiki y'iringaniza yatumaga abana batsinda ntibahabwe amashuri babone aho nabo bigira.

Umugwaneza Francois

Ibyo byaje gutuma iri shuri rishingwa mu mwaka 1984 rifasha abari batuye aho ndetse n'abava ahandi barajugunywe na ya Politiki mbi yo guheza bamwe abandi bagahabwa ibirenzeho kandi bose bari abana b'u Rwanda.

Nyuma y'imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, iki kigo kimaze kubona amazina y'Abanyeshuri 30, Abarezi batatu(3) n'abagize uruhare mu ishingwa ryacyo icyenda (9). Bakomeje gusaba kandi ababa bazi abataramenyekana bize, biganye muri iki kigo kubavuga nabo bagashyirwa ku rutonde. Ubuyobozi bw'Ikigo buteganya kubaka ikimenyetso ndangamateka muri iri shuri kikazashyirwaho amazina y'abazaba baramenyekanye.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-college-appec-yibutse-abanyeshuri-abarezi-nabayishinze-bishwe-muri-jenoside/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)