Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahakura isomo rikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda 'Intare za APR FC', basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bahamya ko bitewe n'ibyo biboneye bahakuye isomo ryo gufatanya n'ubuyobozi bw'u Rwanda kubaka igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 nibwo Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bifatanyije n'abayobozi b'abafana b'iyi kipe ku rwego rw'igihugu n'umujyi wa Kigali.

Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, ryakiriwe maze ribanza kwerekwa filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga uko imiryango yabo yishwe.

Nyuma hakurikiyeho umwanya wo gusura bimwe mu bice bigize uru Rwibutso bikubiyemo amateka ya Jenoside.

Basuye ibice 3 birimo igice gikubiyemo amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ndetse igateguranwa ubugome ndengakamere n'ingaruka yagize ku banyarwanda.

Hari igice kandi kirimo amateka y'izindi Jenoside zabaye ku Isi ndetse n'igice kirimo amateka y'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bishwemo, imyaka bari bafite n'ibyo bakundaga.

Umuyobozi w'Intare za APR, Uwase Claudio yabwiye ISIMBI ko iki ari igikorwa ngaruka mwaka bategura akaba kandi ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomeza kwiga amateka.

Ati 'Nk'intare za APR FC dusanzwe dukora ibikorwa nk'ibi wenda ni uko mu minsi ishize tutabashije kubikora bitewe n'ibihe twari turimo bya COVID-19, ni igikorwa dukora ngaruka mwaka, rimwe tugasura Urwibutso ubundi tukagerageza kwigisha amateka abo tubana kuko turi urubyiruko, turi ingeri zatandukanye, dufasha abatishoboye, uyu munsi rero nibwo twagize igitekerezo cyo kuza hano kongera gusura no kumenya amateka n'urubyiruko dufite muri twe rukomeze kwigira ku mateka.'

Yakomeje avuga ko bahakuye isomo ryo gufatanya n'ubuyobozi bw'igihugu kubaka u Rwanda ndetse no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati 'Isomo tuhakuye mbere na mbere, ni ugufatanya n'ubuyobozi bwacu kubaka u Rwanda rw'abanyarwanda, rwuje ubumwe, turi hamwe twese, iryo ni ryo somo rya mbere tuhakuye, ikindi ni ukurwanya ingenabitekerezo urabizi ko hari bamwe na bamwe bakizifite, tugomba kubabera imboni, nk'abana b'abanyarwanda tukabasha kwigisha abandi.'

Nyuma yo gusura uru Rwibutso kandi Intare za APR zasize n'ibahasha irimo ubufasha buzifashishwa mu gukomeza kubugangabuka uru Rwibutso rwubatswe muri 2011 rugatahwa muri 2004 aho rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 igera ku bihumbi 259.

Ubwo Intare za APR FC zari zitegereje guabwa ikaze ku Rwibutso rwa Kigali
Uyu muhango wabimburiwe no kureba filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Byari agahinda kuri aba biganjemo urubyiruko nyuma yo kubona ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe
Basize ubufasha buzafasha mu kubungabunga uru Rwibutso
Intare za APR FC benshi ni urubyiruko
Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali yari yaje kwifatanya n'Intare za APR FC
Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu rwego rw'igihugu na we yari ahari
Hari kandi abaturutse mu yandi matsinda y'abafana ba APR FC
Uwase Claudio, umuyobozi w'Intare za APR FC ashyira ururabo ku mva
Nyuma y'uyu muhango, bafashe ifoto y'Urwibutso



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-za-apr-fc-zasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bahakura-isomo-rikomeye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)