FARDC yigambye gukubita inshuro ingabo z'u Rwanda ikisubiza umujyi wa Bunagana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe n'umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Socola 2, ikorera muri Kivu y'Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi ya MONUSCO.

Lt Col Ndjike yatangiye yemeza ko FARDC yitwaye neza mu rugamba rw'uyu munsi, aho avuga ko M23 yari iri kumwe n'ingabo z'u Rwanda bateye ibirindiro byayo i Bunagana baturutse mu misozi ya Tchanzu na Runyoni mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022.

Yagize ati' FARDC yitwaye neza, ibasha kuburizamo igitero cyagabwe na M23 n'abafatanyabikorwa bayo aribo ngabo z'u Rwanda. Bagerageje kwigarurira ibirindiro byacu 2 biri mu nkengero z'umujyi wa Buanagana. Bateye ahitwa Bigega 1, Bigega ya 2, urabyumva ko bari bazengurutse umujyi wa Bunagana'

Lt Col Ndjike akomeza avuga ko bakomeje guhiga aba barwanyi ba M23 mu mirima y'amasaka aho bari bahungiye kugeza mu masaa 18h00.

Lt Col Ndjike avuga ko mu busesenguzi FARDC yakoze bugaragaza ko M23 yashakaga gufunga umuhanda uhuza Rutshuru na Bunagana, gusa ngo FARDC yitwaye neza ibasha kuburizamo uwo mugambi.

Ndjike yashinje M23 avuga ko yiganjemo abasirikare ba RDF, kudakurikiza amategeko mpuzamahanga, aho atanga urugero ko barasaga ibisasu biremereye mu mujyi rwagati wa Bunagana bazi neza ko hari abasivili bashobora guhitanwa nabyo.

Lt Col Ndjike akomeza ashimira abafatanyabikorwa ba FARDC , by'umwihariko MONUSCO avuga ko kugirango FARDC yitware neza ku rugamba rw'uyu munsi yabikesheje ubufasha bwayo bukomeye yabahaye.

Nta munsi mu itangazamakuru hatacyumvikana umwe mu bayobozi ba Congo Kinshasa ashinja ingabo z'u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23, nyamara ibi birego u Rwanda ntiruhwema kubitera utwatsi aho rwo rwemeza ko ari ikimwaro FARDC yagize nyuma yo guhuza amaboko na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/FARDC-yigambye-gukubita-inshuro-ingabo-z-u-Rwanda-ikisubiza-umujyi-wa-Bunagana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)