Mu mvugo yeruye FDLR yagaragaje umugambi ifite ku Batutsi inashimangira imikoranire na FARDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iri tangazo bagarutse cyane ku ntambara ihuje ingabo za Congo n'inyeshyamba za M23 ,bavuga ko bagomba kurwanirira abaturage ba Congo bafatanije n'ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, bagahashya u Rwanda rwifatanije na M23.

Bakomeje bavuga bati 'Ntituzemera akarengane na kamwe gakorerwa inshuti zacu arizo FARDC gakozwe na RDF bifashishije inyeshyamba za M23 bashyize hariya kugira ngo zibafashe abo batutsi komeka agace kamwe k'ubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kugihugu cy'u Rwanda.

Bakomeza bavuga bati ' Turasaba ingabo za MONUSCO gukomeza gufasha ingabo za Leta ya Congo no kudufasha gukomeza kurwanya ubushotoranyi bw'Abatutsi bagamije gufata ubutaka bwa Congo bakabwomeka ku gihugu cy'u Rwanda.

Bakomeza bavuga ko bazarinda ubutaka bwa Congo kuburyo nta na santimetro n'imwe y'ubutaka bwa Congo izatakaza ngo ijye mu maboko ya Kagame, bati'tuzakomeza kandi kurinda umutekano w'akarere k'ibiyaga bigari.'

Uyu mutwe w'inyeshyamba usohoye iri tangazo mu gihe Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo iherutse gutangaza ko nta nyeshyamba za FDLR bari gufatanya ngo kuko uwanyuma yapfuye muri 2009.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-yeruye-FDLR-yagaragaje-umugambi-ifite-ku-Batutsi-inashimangira-imikoranire-na-FARDC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)