Header Ads Widget

Technology

FARDC iri mu gahinda ko kubura umusirikare wayo ukomeye yigambye guha isomo M23 #rwanda #RwOT

Ahagana saa mbili z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru,Ingabo za RDC zizwi nka FARDC zatangaje ko M23 yishe umusirikare witwa Major Eric KIRAKU MWISA ifashijwe n'ingabo z'u Rwanda.

FARDC yasohoye Itangazo ryemeza ko bakozanyijeho na M23 mu mirwano ikomeye yabaye uyu munsi ku Cyumweru barwaniye hafi y'umupaka I Bunagana.

Igisirikare cya Congo kivuga ko inyeshyamba za M23 'zifashijwe n'intwaro n'abasirikare b'u Rwanda' zagabye igitero mu gitondo kare ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Bigega I, Bigega II muri Km 5 gusa mu Majyepfo ya Bunagana gusa zikomwa mu nkokora nuko zasanze biteguye.

Congo yavuze ko Ingabo zayo zihagazeho zibuza M23 ifashwa n' u Rwanda kwigarurira Bunagana, kuko ngo uyu mutwe ushaka gufunga inzira zijya mu Mujyi wa Goma, no gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

Itangazo rivuga ko ingabo za Congo zihagazeho zisubiza inyuma igitero ndetse 'ngo M23 yahatakarije abarwanyi benshi'.

Igisirikare cya Congo kivuga ko umusirikare ufite ipeti rya Major, witwa Eric KIRAKU MWISA wari mu barinda umutekano wa General CIRIMWAMI Peter yarashwe na M23 ahitwa PREMEDIS ku muhanda werekeza Bunagana.Zivuga ko yapfuye nk'intwari afite imbunda ye.

FARDC ivuga ko mu ntambara yarwanywe kuri iki Cyumweru yafashijwe n'ingabo zicunga amahoro, za MONUSCO zarwanishije indege.

Iri tangazo ryshyizweho umukono na Général de Brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wa Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-iri-mu-gahinda-ko-kubura-umusirikare-wayo-ikomeye-yigambye-guha-isomo-m23

Post a Comment

0 Comments

Nature