Abifuza guhaha no kurangura ibintu byiza i Burayi kimwe n'abashaka VISA byoroshye bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kirabovefrance imaze kwamamara mu guhahira abantu i Burayi dore ko mu gihe gito imaze ikora imaze kugera ku bakiriya barenga 1300 mu mwaka umwe, utabariyemo ibigo bya Leta n'ibyigenga bibatuma iby'amasoko ya Leta n'ibicuruzwa bindi bisanzwe. Imaze kandi gukorana n'abacuruzi hafi 600 barangura ibintu by'umwimerere bakabigeza ku Banyarwanda.

By'umwihariko abatsindiye amasoko atandukanye n'abacuruzi bifuza kurangura, ubu barimo koroherezwa na Kirabovefrance kugirango bafatanye urugamba rwo gufasha Abanyarwanda bagatandukana no guhaha ibitaramba, bityo n'abifuzaga kugura ibintu i Burayi bikabahenda boroherezwe.

Abakiriya bifuza kurangura cyangwa kugura ibikoresho byinshi byo gukoresha mu masoko batsindiye, bahabwa na Kirabovefrance amakuru yose ajyanye n'ibiciro by'ibyo bagura, ibiciro by'ubwikorezi (Transport) ndetse n'imisoro. Iyo banabihisemo banabibasohorera muri gasutamo (douane).

Nk'uko abakiliya ku giti cyabo bafashwa na Kirabovefrance kugura ibintu by'amoko yose, ninako abifuza kurangura boroherezwa kandi ibicuruzwa byose bikaboneka vuba.

Bagurira abantu ibicuruzwa byo mu ngeri zose, kuva ku tuntu tworoheje kugeza no ku mashini nini zikora ibintu bitandukanye, imodoka, ibyo kwambara, ibiribwa by'i Burayi n'ibinyobwa bidasindisha bikoze mu mbuto z'i Burayi, amavuta y'imodoka n'ibindi byose byo mu ngeri zose kugera no ku bikoresho by'ubudozi ku bifuza gutunganya imyambaro ikomeye.

Abatuye mu Rwanda babifashwamo byihariye n'ishami rya Kirabovefrance riherereye mu mujyi wa Kigali. Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Abifuza gutembera, kwigira guhaha n'ibindi kimwe n'abifuza kwiga mu Bufaransa n'ahandi bashobora na bo gufashwa.

Iyi kompanyi ya Kirabovefrance inafite umwe mu bayobozi bakuru w'Umunyarwandakazi witwa Happy Tuyizere, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda banafunguye ishami muri Sénégal, aho bafite n'iduka ricuruza ibiribwa bitandukanye byo mu Rwanda.

Abanyarwanda batuye muri Senegal no mu bihugu byegeranye bifuza kurihahiramo, bakaba barisanga aho riherereye mu mujyi wa Dakar, Mairie ya Ouakam ku muhanda ujya la Corniche.

Iri duka rinafite izina ry'Ikinyarwanda kuko ryitwa IWACU, rikabonekamo ibiribwa bitandukanye bituruka mu Rwanda nk'icyayi, ikawa, imitobe ya Nyirangarama, amafu y'ibinyampeke, amasombe n'ibindi bitandukanye byo mu Rwanda.

Kirabovefrance kandi inafasha abifuza gutumiza cyangwa kohereza ibintu bitandukanye haba mu Bufaransa cyangwa mu Rwanda bari muri Senegal. Iryo shami ryo rikaba rihagarariwe na Madamu Uwera Honorine ( Tel : + 221771242523 ; email : [email protected]).

Ushaka ibisobanuro birambuye no kwibonera amafoto y'ibikorwa bya KiraboveFrance, wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram aho bakoresha @Kirabovefrance



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-guhaha-no-kurangura-ibintu-byiza-i-Burayi-kimwe-n-abashaka-VISA-byoroshye-bashyizwe-igorora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)