Byinshi utazi ko igabanywa ry'ibiciro rusange ku bicuruzwa mu Bufaransa n'inyungu umunyarwanda yarikuramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe nk'ibi bya Soldes, abantu benshi bo ku isi yose bafata ingendo muri icyo gihe bajya i Burayi cyane cyane mu Bufaransa guhaha kuri macye, ariko kuri ibu Abanyarwanda ntibagikeneye kwirushya bajyayo kuko Kirabovefrance, Sosiyeti ikomeye y'abafaransa ifite ibyicaro ahantu hanyuranye yashinze agence yayo mu Rwanda bityo kuva umwaka ushize abantu benshi bo mu Rwanda bakaba babasha na bo guhahira mu Bufaransa no kurangurayo batavuye aho bari bikabageraho i Kigali kuri agence ya Kirabovefrance.

Kirabovefrance imaze kwamamara mu guhahira abantu i Burayi dore ko mu gihe gito imaze ikora imaze kugera ku bakiriya barenga 1300 mu mwaka umwe, utabariyemo ibigo bya Leta n'ibyigenga bibatuma iby'amasoko ya Leta n'ibicuruzwa bindi bisanzwe. Imaze kandi gukorana n'abacuruzi hafi 600 barangura ibintu by'umwimerere bakabigeza ku Banyarwanumw

Kirabovefrance, Kompanyi imaze kubaka izina rikomeye n'icyizere mu kugurira Abanyarwanda ibicuruzwa bitandukanye bifuza i Burayi, ubu yiteguye gufasha Abanyarwanda kwigurira ibintu bitandukanye mu Bufaransa, ku giciro gito cyane kandi ari ibicuruzwa by'umwimerere.

Muri iki gihe by'umwihariko, KIRABOVEFRANCE irashaka gufasha Abanyarwanda kudacikanwa n'ayo mahirwe yo kwigurira ibintu bihendutse nk'uko byemezwa na Happy Tuyizere, umunyarwandakazi uba mu Bufaransa uri mu banyamigabane bayihagarariye.

By'umwihariko abatsindiye amasoko atandukanye n'abacuruzi bifuza kurangura, ubu barimo koroherezwa na Kirabovefrance kugirango bafatanye urugamba rwo gufasha Abanyarwanda bagatandukana no guhaha ibitaramba, bityo n'abifuzaga kugura ibintu i Burayi bikabahenda boroherezwe.

Abakiriya bifuza kurangura cyangwa kugura ibikoresho byinshi byo gukoresha mu masoko batsindiye, bahabwa na Kirabovefrance amakuru yose ajyanye n'ibiciro by'ibyo bagura, ibiciro by'ubwikorezi (Transport) ndetse n'imisoro. Iyo banabihisemo banabibasohorera muri gasutamo (douane).

Nk'uko abakiliya ku giti cyabo bafashwa na Kirabovefrance kugura ibintu by'amoko yose, ninako abifuza kurangura boroherezwa kandi ibicuruzwa byose bikaboneka vuba.

Bagurira abantu ibicuruzwa byo mu ngeri zose, kuva ku tuntu tworoheje kugeza no ku mashini nini zikora ibintu bitandukanye, imodoka, ibyo kwambara, ibiribwa by'i Burayi n'ibinyobwa bidasindisha bikoze mu mbuto z'i Burayi, amavuta y'imodoka n'ibindi byose byo mu ngeri zose kugera no ku bikoresho by'ubudozi ku bifuza gutunganya imyambaro ikomeye.

Abatuye mu Rwanda babifashwamo byihariye n'ishami rya Kirabovefrance riherereye mu mujyi wa Kigali. Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Abifuza gutembera, kwigira guhaha n'ibindi kimwe n'abifuza kwiga mu Bufaransa n'ahandi bashobora na bo gufashwa.

Ushaka ibisobanuro birambuye no kwibonera amafoto y'ibikorwa bya KiraboveFrance, wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram aho bakoresha @Kirabovefrance



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Byinshi-utazi-ko-igabanywa-ry-ibiciro-rusange-ku-bicuruzwa-mu-Bufaransa-n-inyungu-umunyarwanda-yarikuramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)