Album ya Gabiro Guitar iriho abahanzi batatu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yavuze ko iyi album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo muri Nigeria, 'mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki wanjye'.

Iriho indirimbo 10 zirimo 'Koma', aherutse gusohora, 'Akaninja' na Bushali', 'Hallo', 'Switi Switi', 'Imizi' na Greyc, 'Te Quierro', 'Juju' na Neza na Fiokee, 'Babylon', 'Kole' na France na 'Blessings'.

Ni album yakozweho na ba Producer barimo Niz Beatz, Real Beat, Ayo Rash, Captain P, FM Pro, Louda. Igirwamo uruhare n'abarimo Lucky Freeman (Soft Papa) n'abandi.

Neza Patricia Masozera, uri kuri iyi Album yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Uranyica', 'Slay Mama', 'Vibes' n'izindi.

Mu 2017 yegukanye igihembo cya AFRIMMA mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere muri Afurika.

Gabiro yabwiye INYARWANDA ko iyi album ikubiyeho indirimbo z'impeshyi, urukundo, ubuzima busanzwe n'ibindi 'ku buryo abantu bazanogerwa'.

Avuga ko mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga, yatekereje kwifashisha abahanzi bo muri Nigeria, akorana n'abakobwa ndetse n'abasore.

Iyi album iriho Greyc wafashijwe n'umuhanzi Patoraking uri mu bakomeye muri Nigeria, umunyarwandakazi Neza ukunze kuba muri Canada ndetse n'umucuranzi wa gitari akaba n'umuhanzi Fiokee, ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihugu mu bijyanye no gucuranga gitari.

Greyc afite indirimbo yakoranye n'abarimo Patoraking, Rudeboy n'abandi. Azwi mu ndirimbo nka 'Ibadi', 'Wicked', 'Sere' n'izindi.

Gabiro avuga ko yifashishije Fiokee kuri album ye biturutse ku buhanga yamubonyeho. Ati 'Ni umuhanzi ukomeye akaba n'umucuranzi wo muri Nigeria, kandi aryoshya indirimbo niyo mpamvu navuze nti reka mushyire kuri album. Yahoze ari muri Label ya Patoraking, ubu afite abandi bari kumufasha mu muziki.'

Fiokee wabonye izuba ku wa 21 Mutarama 1982, binyuze mu gucuranga gitari yakoranye n'abahanzi barimo Tiwa Savage, Yemi Alade, Patoranking, Reekado Banks, Adekunle Gold, Flavour, Simi, Kiss Daniel n'abandi.

Iyi album Gabiro Guitar yayitiriye izina yahawe n'umuryango. Amazina y'uyu muhanzi ari mu ndangamuntu ni 'Gabiro Gilbert'.

Avuga ko n'ubwo aya mazina ariyo yemewe mu mategeko, ariko umuryango we wamwise 'Girishyaka'.

Avuga ko mu rwego rwo gusigasira iri zina, yahisemo kuryitirira album ye, kugira ngo ajye azirikana impamvu umuryango warimuhaye.

Ni izina avuga ko rihuje n'ibikorwa akora.  Ati 'Iri zina rivuga ikintu gikomeye cyane kuri njyewe. Amazina ari mu indangamuntu ni 'Gabiro Gilbert', ariko izina ababyeyi banjye bampaye ni 'Girishyaka. Ni izina rivuze ibintu byinshi cyane muri njyewe, kuko nanjye ishyaka niryo rindanga.'

Gabiro yagaragaje indirimbo 10 zigize album ye ya mbere  yitiriye amazina ye

Gabiro yavuze ko yifashishije aba bahanzi bo muri Nigeria mu kwagura umuziki we

Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Neza Patricia Masozera ariko ubarizwa muri Nigeria na Canada ari kuri album ya Gabiro Guitar

Fiokee, umucuranzi wa gitari ukomeye mu gihugu cya Nigeria

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HALLO' YA GABIRO GUITAR

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118013/album-ya-gabiro-guitar-iriho-abahanzi-batatu-bo-muri-nigeria-barimo-uwafashijwe-na-patorak-118013.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)