Header Ads Widget

Technology

Zimbabwe: Inzovu zirikubambura ubuzima aho kubazanira amadovize #rwanda #RwOT

Muri iki gihugu cya Zimbabwe, leta yatangaje ko inzovu zimaze kwica abantu bagera kuri 60 muri uno mwaka uri gusatira kimwe cya kabiri cyawo.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, Umuvugizi wa leta Nick Mangwana, yagize ati: "Ikibazo cy'umubano mubi hagati y'ibikoko n'abantu giteye agahinda. Muri uno mwaka honyine, abanya-Zimbabwe 60 bamaze gutakaza ubuzima kubera inzovu, abandi 50 bakomerekejwe nazo. Mu 2021, abantu 72 nibo batswe ubuzima n'inyamaswa za Pariki."

Mu karere kamwe ka Bubi, inzovu "zonnye imirima zisiga year, ubu zikaba zitangiye gutera zijya mu mihana", nk'uko yabyanditse.

Avuga kandi ko ziri kwinjira mu makimbirane n'abantu bikaziviramo gukomeretswaa, ibi nabyo bigatuma ziterwa "n'uburakari hamwe nta n'uwashobora kuzitambika "

Bivugwa ko muri Zimbabwe habarurwa inzovu 100.000 kandi uyu mubare ukomeje kwiyongera.

Umuhanga umwe mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mashyamba, Tinashe Farawo, yabwiye AFP ko ibintu bishobora kuba nabi kurushaho.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/zimbabwe-inzovu-zirikubambura-ubuzima-aho-kubazanira-amadovize

Post a Comment

0 Comments

Nature