CECAFA: Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na U... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tombola y'uburyo amakipe azahura mu matsinda muri iri rushanwa, yasize ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu itsinda rya A [mbere] ihuriyemo na Uganda, u Burundi na Djibouti.

Mu gihe itsinda rya B [kabiri] ririmo Sudani y'Epfo, Tanzania, Zanzibar na Ethiopia.

Ntabwo u Rwanda rukunze kwitabira irushanwa rya CECAFA y'abagore, ariko na gacye rwitabiriye ntirwigeze rugera kure kuko Tanzania na Kenya aribyo bihugu byakunze kwegukana igikombe.

Irushanwa ry'uyu mwaka riteganyijwe kubera muri Uganda hagati ya tariki ya 22 Gicurasi na 5 Kamena 2022, aho rizabera kuri FUFA Technical Centre, ikibuga giherereye mu mujyi wa Njeru.

Itsinda A

Uganda

Burundi

Rwanda

Djibouti 

 Itsinda B

Tanzania

Zanzibar

South Sudan

Ethiopia

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda irashaka kubaka amateka muri iri rushanwa itaregukana na rimwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117080/cecafa-amavubi-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-uganda-izakira-irushanwa-117080.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)