Yatashye avirirana : RIB yataye muri yombi Umwarimu ushinjwa gusambanya umunyeshuri w'imyaka irindwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko yari amaze igihe asambanywa ntabivuge kuko mwarimu yari yaramubujije.

Ati 'Byari bimaze igihe umwana arwara tugakeka ko ari uburwayi busanzwe ariko ku wa Gatanu umwana yatashye avirirana tugerageza kumuganiriza atubwira ko ari uwo mwarimu ariko yamubujije.'

Akomeza avuga ko bibabaje kubona umwarimu wigisha mu mwaka gatanu ajya gusambanya umwana wiga mu mwaka wa mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yemeje aya makuru avuga uyu mwarimu yamaze gufatwa akaba afunzwe.

Ati 'Ayo makuru ndayazi ; uwo mwarimu yarafashwe ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruri gukora dosiye ye.''

Ku wa 30 Mata 2022 nabwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw'Amashuri rw'Umubano II mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka icyenda.

Uyu mwarimu yigishaga uwo mwana mu masomo y'ikigoroba akajya amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yatashye-avirirana-RIB-yataye-muri-yombi-Umwarimu-ushinjwa-gusambanya-umunyeshuri-w-imyaka-irindwi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)