Rihanna yibarutse umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'Umunyamerika, Rihanna ari mu byishimo we n'umukunzi we A$AP nyuma yo kwibaruka imfura yabo y'umuhungu.

Ikinyamakuru Metro gitangaza ko Rihanna amaze icyumweru yibarutse kuko yabyaye tariki ya 13 Gicurasi 2022.

Aba bombi bibarutse nyuma y'uko muri Mutarama 2022 bashyize hanze amafoto agaragaza ko atwite ndetse akuriwe.

Ifoto yabo bari mu muhanda batembera bafatanye agatoki ku kandi, Rihanna yafunguye ikoti yari yambaye agaragaza inda akuriwe yatumye yigarurira imitwe y'inkuru hirya no hino ku Isi.

Bibarutse imfura yabo nyuma y'uko bamenyanye muri 2012 ubwo A$AP yari mu bakoze ku ndirimbo ye 'Cockiness' gusa bivugwa ko batangiye gukundana muri Mutarama 2020.

Rihanna na A$AP bibarutse imfura yabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rihanna-yibarutse-umuhungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)